Inkera y’Abahizi irakomeza APR FC ikina na AS Kigali

398

Kuri uyu wa kabiri tariki 19 Kanama 2025 imikino y’Inkera y’Abahizi yateguwe na APR FC irakinwa ku munsi wayo wa kabiri, Azam FC yo muri Tanzania ikina na Police FC yo mu Rwanda saa kumi z’umugoroba naho APR FC ikine na AS Kigali saa moya z’ijoro.

Iyi mikino yombi irabera kuri Kigali Pele Stadium ndetse ku mafaranga 3,000 RWF ahasanzwe, 5,000 RWF ahatwikiriye, 10,000 RWF muri VIP ndetse na 20,000 RWF muri VVIP umuntu ugura itike arabasha kureba iyi mikino yombi.

Imikino y’Inkera y’Abahizi yatangiye ku Cyumweru tariki 17 Kanama kuri Kigali Pele Stadium ikipe ya APR FC yakira Power Dynamos yo muri Zambia, umukino warangiye APR FC itsinze ibitego 2-0 byatsinzwe na Djibril Outtara ku munota wa 49 no ku munota wa 54.

Gahunda y’Inkera y’Abahizi yo kuri uyu wa kabiri
Gahunda rusange y’Inkera y’Abahizi