Kuri uyu wa gatanu tariki 15 Kanama nibwo shampiyona y’Ubwongereza, English Premier League umwaka w’imikino wa 2025-26 ifatwa nk’iyambere ku isi iranzika ikipe ya Liverpool ifite igikombe giheruka yakira Bournemouth kuri Anfield saa 21:00 ku isaha y’i Kigali.
English Premier League y’uyu mwaka iraba ari iya 34 kuva shampiyona yakwitwa Premier League ndetse ariya iya 127 kuva shampiyona y’Ubwongereza yatangira gukinwa mu 1888.
Mu makipe 20 azakina shampiyona y’uyu mwaka, Leeds United, Burnley na Sunderland niyo makipe yazamutse atarayikinnye mu mwaka ushize w’imikino naho amakipe arimo Leicester City, Ipswich Town na Southampton niyo yasubiye mu kiciro cya kabiri.
Bimwe mu bintu bishya bizaranga shampiyona y’uyu mwaka:
- Hazakoreshwa ikoranabuhanga ryo kureba abaraririye muri shampiyona yose rizwi nka semi-automated offside technology nyuma yo kugeragezwa mu mwaka ushize w’imikino.
- N’ubwo bitaremezwa ariko biratekerezwa ko abasifuzi bo muri English Premier League bashobora kuzajya bambara igikoresho gifata amashusho (Camera) kuri bo ku buryo ayo mashusho nayo yajya akoreshwa nk’uko byageze mu gikombe cy’Isi cy’Ama-Clubs, FIFA Club World Cup 2025 giheruka kubera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
- Nyuma y’imyaka 25 imipira (Ballon) zikinwa muri Premier League zikorwa na Nike, umupira izakinwa muri uyu mwaka wo wakozwe na Puma.
