Menya Minisiteri zo mu Rwanda na Baminisitiri bazo

285
Dr Ngirente Edouard (Iburyo) ahererekanya ububasha na Dr Nsengiyumva Justin (Ibumoso)

Ku wa kane tariki 24 Nyakanga 2025 nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyizeho Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bayobozi Bakuru muri Guverinoma nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 116.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku Baminisitiri 21 bo mu Rwanda barangajwe imbere na Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin wari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu uherutse gusimbura Dr Ngirente Edouard warumaze imyaka 8 muri izi nshingano.

1. Madamu Judith Uwizeye, Minisitiri muri Perezidansi ya Republika

2. Madamu Inès Mpambara, Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe

3. Bwana Yusuf Murangwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi

4. Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

5. Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera / Intumwa Nkuru ya Leta

6. Bwana Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ingabo

7. Madamu Consolée Uwimana, Minisitiri w’Uburenganzira n’Iterambere ry’Umuryango

8. Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’umutekano mu Gihugu

9. Mr. Dominique Habimana, Minisitiri w’Ubutegesti bw’Igihugu

10. Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri w’Ibikorwaremezo

11. Madamu Paula Ingabire, Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiya

12. Bwana Joseph Nsengimana, Minisitiri w’Uburezi

13. Dr Bernadette Arakwiye, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubukultur

14. Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi

15. Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima

16. Bwana Prudence Sebahizi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda

17. Madamu Nelly Mukazayire, Minisitiri wa Siporo

18. Dr. Jean Damascene Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mbonezaigihugu

19. Amb. Christine Nkilikiyinka, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Imurimo

20. Maj. Gen (Rtd) Albert Murasira, Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi

21. Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi.

Abanyamabanga ba Leta bashyizweho barimo

1. Gen (Rtd) James Kabarebe: Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye bw’Akarere

2. Madamu Mutesi Linda Rusagara: Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Kwegeranya Imari n’Ishoramari rya Leta.

3. Bwana Godfrey Kabera: Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta.

4. Bwana Jean de Dieu Uwihanganye: Umunyambanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo.

5. Madamu Marie Solange Kayisire: Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu.

6. Madamu Claudette Irere: Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Uburezi.

7. Dr Telesphore Ndabamenye: Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi.

8. Dr Yvan Butera: Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuzima.

9. Madamu Sandrine Umutoni: Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Urubyiruko n’Ubuhanzi.

10. Bwana Rwego Ngarambe: Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Siporo.

 

Abandi Bayobozi Bakuru
1. Bwana Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), ari ku rwego rwa Minisitiri.

2. Madamu Juliana Muganza, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), ari ku rwego rw’Umunyamabanga wa Leta.
Icvitonderwa: Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB) n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB) bizarebererwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), hashingiwe ku ivugururwa ririmo gukorwa muri izi Nzego.

3. Dr. Doris Uwicyeza Picard, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ari ku rwego rwa Minisitiri.

4. Bwana Nick Barigye, Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR)
Bikorewe i Kigali, ku wa 24 Nyakanga 2025 Ibiro bya Perezida wa Repubulika.

Abaminisitiri bagize Guverinoma
Abanyamabanga ba Leta n’abandi Bayobozi Bakuru