Umukobwa wa Michael Jackson yasabye ko miliyoni 600$ zishyirwa mu kigega cy’umuryango wa Michael Jackson

Paris Jackson, umukobwa wa nyakwigendera Michael Jackson.Yasabye urukiko rwo muri Los Angeles gutegeka ko hafi miliyoni 600 z’amadolari ziva mu mutungo wa se zishyirwa mu kigega cy’umuryango wagenewe we n’abavandimwe be. Iyi dosiye yongeye kuzamura impaka ku buryo umutungo wa “King of Pop” umaze imyaka irenga 17 ucungwa.

Paris Jackson yashyikirije urukiko inyandiko ku wa 29 Ukwakira 2026, asaba ko umutungo wa se woherezwa mu Michael Jackson Family Trust, ikigega cyagenewe inyungu ze hamwe n’iz’abavandimwe be tbabiri, Prince Jackson na Bigi Jackson.

Mu nyandiko ze, Paris avuga ko iki kigega kikiri hafi kuba kidafite amafaranga yashyizwemo mu buryo yari ateganyijwe, nubwo umutungo wa Michael Jackson umaze imyaka myinshi winjiza amafaranga menshi binyuze mu bikorwa bye by’ubucuruzi, imiziki n’indi mitungo.

Paris asaba ko miliyoni 600 z’amadolari zashyirwa muri icyo kigega, cyangwa andi mafaranga urukiko rwabona ko akwiye. Avuga ko umutungo wa se ufite ubushobozi bwo gutanga ayo mafaranga nyuma yo kwishyura izindi nshingano zawo.

Michael Jackson yapfuye mu 2009, asiga abana batatu ari bo Prince, Paris na Bigi. Amasezerano y’ikigega cy’umuryango yari ateganyije ko abana batangira kubona inyungu z’amafaranga yabo bageze ku myaka 21, ndetse hakaba n’andi mafaranga bashobora kubona uko bagenda bageza ku myaka 30, 35 na 40.

Ku rundi ruhande, abayobozi b’umutungo wa Michael Jackson bahakana ko baba barahishe cyangwa baragabanyije amafaranga yagenewe abana. Bavuga ko amafaranga arenga miliyoni 200 z’amadolari yamaze gutangwa cyangwa gukoreshwa ku nyungu z’abana be. kandi ko hari ibibazo by’amategeko, birimo n’ikibazo cy’imisoro n’Ikigo cy’Imisoro cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (IRS).Bituma amafaranga yose atarashyirwa muri icyo kigega.

Iki kibazo kandi gikurikiranye n’izindi mpaka Paris Jackson yagiranye n’abashinzwe gucunga umutungo wa se.Aho yagiye anenga uburyo uwo mutungo ucungwa n’amafaranga yishyurwa abawucunga.

Ku wa 4 Ugushyingo 2026, umucamanza yavuze ko nta cyemezo kirafatwa kuri iki cyifuzo, maze ikibazo gisubikwa kugeza ku wa 4 Ukuboza 2026. Icyo gihe ni bwo biteganyijwe ko urukiko ruzongera kukiganiraho.

Inkuru ya Paris Jackson ikomeje gutera amatsiko kuko Michael Jackson yasize umutungo ukomeye wakomeje kwinjiza amafaranga na nyuma y’urupfu rwe, mu gihe abana be bakomeje kugira uruhare mu mpaka zijyanye n’imicungire y’uwo mutungo.