Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yafashe indi ntambwe ikomeye mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, ashyiraho itsinda rishya ryiswe Super Intelligence Force (SIF) rizajya rihuza ibikorwa bya Leta mu bijyanye na Artificial Intelligence.
Iri tsinda rizayoborwa na Jay Clayton, usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubwenge bw’Igihugu cya Amerika (Director of National Intelligence). Trump yamuhaye inshingano zo kuyobora gahunda ya Leta yo gukomeza kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ikoranabuhanga rya AI.
Trump yahinduye n’imvugo Leta ikoresha kuri AI
Ku wa 29 Nzeri 2026, Trump yashyize umukono ku itegeko nshya ryitwa “Inaugurating the Era of Super Intelligence.” Muri iryo tegeko, Leta yategetswe gukoresha amagambo “Super Intelligence” cyangwa “SI” aho gukoresha “Artificial Intelligence” cyangwa “AI” mu itumanaho risanzwe ry’inzego za Leta.
White House ivuga ko iri zina rishya rigamije kugaragaza ubushobozi bugenda bwiyongera bw’ikoranabuhanga rya AI, cyane cyane mu bushakashatsi, ubuvuzi, ubumenyi n’izindi nzego.
Icyakora, iri tegeko ntirisobanura ko havutse ikoranabuhanga rishya ryitwa Super Intelligence. Mu bisobanuro byaryo, White House ivuga ko “Super Intelligence” na “SI” bikubiyemo ikoranabuhanga risanzwe rizwi nka Artificial Intelligence, nk’uko risobanurwa mu mategeko ya Amerika.
Itsinda riyobowe na Jay Clayton rifite iminsi 120 yo gukora raporo ku mahirwe n’ingaruka ziterwa na AI, ndetse no gutanga inama ku ruhare Leta ikwiye kugira mu iterambere n’imikoreshereze y’iri koranabuhanga.
Raporo izanasuzuma uburyo Leta yakomeza gukurikirana ibibazo birimo kwinjirwa muri mudasobwa, hacking ndetse n’izindi mpanuka zishobora guterwa n’imikoreshereze ya AI.
Mu bagize ubuyobozi bw’iri tsinda harimo n’abandi bayobozi bakuru ba Leta, barimo Umuyobozi wa Federal Trade Commission Andrew Ferguson, Umuyobozi mukuru w’ikoranabuhanga muri Pentagon Emil Michael ndetse na Scott Kupor wo mu biro bishinzwe abakozi ba Leta.
Gahunda ya Trump ijyanye na AI iri mu rwego rwo gukomeza gushyira Amerika ku isonga mu iterambere ry’ikoranabuhanga, mu gihe amarushanwa hagati ya Amerika n’u Bushinwa mu bijyanye na AI akomeje kwitabwaho cyane.
Trump yakunze kuvuga ko amategeko akomeye cyane ashobora kugabanya ubushobozi bw’ibigo by’Abanyamerika guhangana n’ibindi bihugu, cyane cyane u Bushinwa. Ku rundi ruhande, hari abashaka ko Leta ishyiraho amabwiriza akomeye kurushaho kugira ngo hagenzurwe ingaruka z’iri koranabuhanga.
Iyi gahunda nshya ya Trump ije mu gihe ubushakashatsi bushya bwa Reuters/Ipsos bugaragaza ko Abanyamerika benshi bafite impungenge ku ngaruka za AI.
Ubushakashatsi bwatangajwe ku wa 7 Ukwakira 2026 bwagaragaje ko 84% by’abatora babajijwe babona AI nk’ikibangamiye abakozi b’Abanyamerika, mu gihe 62% bavuze ko bafite impungenge ko iri koranabuhanga rishobora kugera aho ridashobora kugenzurwa ndetse rikagira ingaruka ku hazaza h’ikiremwamuntu.
Nanone, 57% by’abatora babajijwe bavuze ko ubuyobozi bwa Trump butita bihagije ku ngaruka zishobora guterwa na AI, naho 54% bavuga ko na Kongere ya Amerika itabikurikirana uko bikwiye.
Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko hari igice kinini cy’Abanyamerika gishyigikiye ko Leta ishyiraho
Gushyiraho Super Intelligence Force bigaragaza ko AI imaze gufatwa nk’ikoranabuhanga rifite uruhare rukomeye mu bukungu, umutekano, ubushakashatsi ndetse no mu marushanwa hagati y’ibihugu bikomeye.
Ku ruhande rumwe, Leta ya Trump ishaka ko Amerika ikomeza kuyobora iterambere ry’iri koranabuhanga. Ku rundi ruhande, impungenge z’abaturage n’abashakashatsi ku bijyanye n’akazi, umutekano ndetse n’uburyo AI ishobora kugenzurwa ziracyakomeje.
Ubu amaso ahanzwe kuri raporo ya Super Intelligence Force, izatanga umurongo mushya ku buryo ubuyobozi bwa Trump bushaka ko Amerika ikomeza guteza imbere no kugenzura ikoranabuhanga rya AI mu myaka iri imbere.


