‎Ku wa 13 Kanama 2026, urukiko rwo muri Nebraska muri Amerika rwakatiye Deron Lewis-Payne, ufite imyaka 23, igifungo cy’amezi 121, angana n’imyaka hafi 10 n’amezi 1, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano n’ubujura bwa banki.
‎Ubujura bwabaye ku wa 10 Gashyantare 2026 kuri i3Bank i Omaha. Uwo mugabo yafashe amafaranga agera kuri $9,175 ni ukuvuga 13,531,338.708frw , ariko igice cyayo cyaje gufatwa n’abashinzwe umutekano. Amashusho ya camera zo kuri banki ndetse n’iz’ahandi yari yanyuze yafashije abagenzacyaha kumukurikirana. ‎
‎Ikintu cyatangaje cyane abagenzacyaha ni uko, nyuma yo gufatwa, telefoni ye yasuzumwe maze basangamo ibiganiro yagiranye na ChatGPT bifitanye isano no gutegura ubwo bujura. Abashinjacyaha bavuze ko yakoresheje ChatGPT mu gushaka amakuru ajyanye n’icyo abapolisi bashobora gukora n’ibindi bijyanye n’ikorwa ry’icyaha.
‎‎Ikindi cyamushinjweho ni uko yari yagiye akoresha Google Maps ashaka aho i3Bank iherereye. Camera zo kuri banki zari zanamufashe atipfutse ku maso, naho iz’ahandi zifata imodoka yari arimo n’ibiranga iyo modoka. Nyuma y’ubujura, amashusho yanagaragaje ko yakoresheje amafaranga mu guhaha.
‎Urukiko rwamuhanishije amezi 37 kubera ubujura, n’andi 84 kubera icyaha cyo gukoresha intwaro mu gihe cy’icyaha, byose hamwe bikaba amezi 121 bingana n’imyaka 10 n’ukwezi kumwe. Nyuma yo kurangiza igihano azakomeza gukurikiranwa mu gihe cy’imyaka itanu.



