Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Rema, uzwi muri Afrobeats, yaguze inzu mu mushinga w’amazu y’akataraboneka wa One by Binghatti i Business Bay, Dubai.
Amasezerano yasinyiwe kuri Grand Hyatt Dubai, aho yakiriwe nk’umwe mu banyamazu bashya. Uyu mushinga uri hafi ya Dubai Canal, kandi uva aho ujya kuri Burj Khalifa ni iminota igera kuri itanu mu modoka.
Nubwo Rema yemejwe nk’umunyamazu mushya, igiciro n’ibisobanuro birambuye by’inzu ntibiratangazwa.
Umushinga wa One by Binghatti uteganyijwe kurangira mu 2026.
Kugura iyi nzu ni indi ntambwe mu rugendo rwa Rema nk’umuhanzi ukomeje kwaguka ku rwego mpuzamahanga.



