
Gutsinda neza mu ishuri ni intambwe ikomeye mu rugendo rw’umunyeshuri, ariko kuri bamwe, kubona impamyabumenyi ntibihita bibafasha kubona akazi. Nyuma y’imyaka bamara biga, bamwe basohoka ku ishuri bafite amanota meza ariko bagasanga isoko ry’akazi risaba ibirenze ibyo bize mu mashuri. Amashuri aha umuntu ubumenyi bw’ibanze n’ubushobozi bwo gutekereza, gukora ubushakashatsi no gukemura ibibazo. Ariko ku isoko ry’akazi, abakoresha bareba n’ubundi bumenyi umuntu ashobora gushyira mu bikorwa. Izi zikurikira ni impamvu zishobora gutuma abanyeshuri bamwe na bamwe basoza bafite amanota meza ariko ntibabone akazi.
Kubura uburambe mu kazi
Abenshi bahita bibaza ati nigute wagira uburambe mukazi kandi ari ubwa mbere ugiye kwaka akazi? Umukoresha ashobora gushaka umuntu wakoze internship (Staje) , volunteer cyangwa indi mirimo ifatika n’ibindi.
Kuba amasoko y’akazi ari make
Hari igihe ikibazo kitaba ari ubushobozi bw’umunyeshuri, ahubwo ari uko imyanya y’akazi iboneka ari mike cyangwa nta kazi gakunze kuboneka mubijyanye n’ibyo bize.
Kudashobora kwigaragaza muri interview
Amanota meza ntahagije niba umuntu atabasha gusobanura ubushobozi bwe no kwerekana impamvu akwiriye uwo mwanya.
Ubwoba
Hari abatinya kwaka akazi kubera gutinya ko babaha ikizamini cy’akazi kibatsinda bakumva basebye.
Kudashaka akazi mu buryo buhagije
Gusaba akazi ahantu hamwe gusa, Kudakurikirana amahirwe mashya no Gucika intege bishobora gutinza kubona akazi.
Imyitwarire mibi
Hari abasoza bafite impamyabumenyi nziza ariko yajya kwaka akazi bakakamwima kubera ko babona imyitwarire ye batayishobora , atashobora guha serivise abamugana nkuko bikwiye ndetse akenshi baba bamubona nk’umuntu utari inyangamugayo bikarangira abuze akazi.
Izi ni zimwe mu mpamvu zituma abantu basoza amashuri bakanasozanya impamyabumenyi nziza ariko ntibahite babona akazi bikabasaba igihe kijya kungana n’icyo bamaze biga kugirango babone akazi .

