Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasuye ikipe ya RSSB Tigers izahagararira u Rwanda mu mikino ya kamarampaka ya #BAL6 izabera i Kigali muri BK Arena kuva ku wa gatanu tariki 22 Gicurasi 2026.
Minisitiri Mukazayire yashishikarije abakinnyi b’iyi kipe ihagarariye u Rwanda, gukomeza kugaragaza umurava n’ubwitange mu kibuga, anabifuriza kuzitwara neza.
Mu mikino ya 1/4, ikipe ya RSSB Tigers izahura na FUS Rabat yo muri Maroc.


