Irushanwa Mpuzamahanga ryo gusiganwa ku Maguru, Kigali International Peace Marathon, rigiye gukinwa ku nshuro ya 21, rikazakinwa tariki 13-14 Kamena 2026.
Bwa mbere mu mateka yaryo, iri rushanwa ngarukamwka ni ubwa mbere rizaba rikinwe mu gihe cy’iminsi ibiri.
Ku munsi wa mbere hazakinwa ‘Run for Peace’ yitabirwa n’abatabigize umwuga, aba bazasiganwa ibilometero 10 bishimisha naho tariki 14 Kamena ku munsi wa kabiri w’irushanwa hazasiganwa abahatana muri ‘Full Marathon’ y’ibirometero 42 na ‘Half Marathon’ y’ibirometero 21.


