Ikipe ya APR WVC n’ikipe ya Police WVC zatsinze umukino wa mbere w’imikino ya kamarampaka yatangiye kuri uyu gatandatu tariki 14 Werurwe 2026.
APR WVC yatsinze RRA WVC amaseti 3-0 naho Police WVC itsinda Kepler WVC amaseti 3-0, imikino yombi yabereye muri Petit Stade i Remera.
Umukino wahuje APR WVC yabaye iya mbere muri Shampiyona na RRA WVC yabaye iya kane muri Shampiyona watangiye saa 12:30.

Uyu mukino ntabwo watinze kuko mu gihe kigera ku isaha imwe n’amasaha 20 umukino warurangiye, APR yegukanye intsinzi.
N’ubwo APR y’umutoza Justin Kigwaria yakinnye idafite kapiteni wayo Munezero Valentine na Nyirahabimana Divine ntibyakuyeho ko yarushije RRA mu kibuga ndetse ikayitsinda amaseti 3-0 (25-17, 25,18, 25-23).

Kugeza ubu APR na RRA zimaze guhura inshuro 6 kuva uyu mwaka w’imikino watangira, muri izo nshuro zose APR niyo yegukanye intsinzi.
Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho umukino warutegerejwe na benshi wahuje Kepler WVC yabaye iya kabiri muri Shampiyona n’ikipe ya Police WVC yabaye iya gatatu muri Shampiyona.
Kimwe mu bindi byakomezaga uyu mukino ni uko umukino waruherutse guhuza aya makipe warangiye Kepler itsinze amaseti 3-1, ndetse kuva Kepler yashingwa muri 2024 ni ubwa mbere yaribashije gutsinda Police WVC.
Umukino wo kuri uyu wa gatandatu watangiye Kepler ikinana imbaraga nyinshi ariko inanirwa gutwara iseti ya mbere kuko yayitsinzwe ku manota 25-23.

Mu iseti ya kabiri nayo yarigoye cyane yarangiye Police iyitwaye ku manota 30-28.
Kepler yari yakoresheje imbaraga nyinshi mu maseti abiri ya mbere byayigoye cyane mu iseti ya gatatu kuko nayo yayitsinzwe ku manota 25-14, umukino urangira muri rusange iwutsinzwe ku maseti 3-0.
Kimwe mu byafashije Police y’umutoza Hatumimana Christian kuri uyu mukino harimo serivisi nziza zagoraga cyane abakinnyi ba Kepler ndetse no kugarura umukinnyi usaranganya imipira (Passeuse) Ndagijimana Iris utarakinnye myinshi mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona kubera ikibazo cy’imvune.

Kugeza ubu APR na Police zahise ziyobora n’umukino 1-0 mu gihe hazakinwa imikino 5 hanyuma ikipe izakomeza ku mukino wa nyuma akaba ari ikipe izatanga indi gutsinda imikino 3.
Imikino ya kabiri izakinwa ku wa kabiri tariki 17 Werurwe 2026.


