APR FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa gatanu tariki 27 Gashyantare 2026.
Gorilla FC yatangiye yitwara neza irangiza igice cya mbere cy’umukino ifite igitego 1-0 cyatsinzwe na Khalifa Traore ku munota wa 23 w’umukino.
APR FC yari yagaruye kapiteni wayo Niyomugabo Claude yatangiye igice cya kabiri yishyura igitego yari yatsinzwe, igitego cyatsinzwe na William Togui ku munota wa 46 w’umukino.
Mu minota y’inyongera y’umukino nibwo APR FC yabonye igitego cy’intsinzi cyatsinzwe n’ubundi na William Togui ku mupira waruturutse muri koruneri ibasha kwegukana amanota 3 gutyo.
APR FC yarimaze imikino 4 ikurikirana muri Shampiyona idatsinda, yanganyije imikino 3, itsindwa umukino umwe yatsinzwemo na Al Hilal SC ibitego 2-0.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, APR FC yahise ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 42 inganya na Al Hilal ya mbere kugeza ubu.
Uyu mukino APR FC yakiriyemo Gorilla FC watangiye saa 15:30 nyuma y’undi mukino nawo wabereye muri Kigali Pele Stadium watangiye saa 12:30 wahuje Al Merriekh na Gasogi United.
Al Merreikh na Gasogi United zanganyije igitego 1-1, igitego cya Al Merreikh cyatsinzwe na Rijaniaina Nicolas ku munota wa 20 naho igitego cya Gasogi United gitsindwa na Niyigena Ebenezeri ku munota wa 60.
Imikino y’umunsi wa 22 wa Shampiyona irakomeza kuri uyu gatandatu hakinwa imikino 5:
Rutsiro FC 15:00 Marine FC (Umuganda Stadium)
AS Muhanga 15:00 Police FC (Muhanga Stadium)
Musanze FC 15:00 Rayon Sports (Ubworoherane Stadium)
Kiyovu Sports 15:00 Gicumbi FC (Kigali Pele Stadium)
Mukura VS&L 15:00 Al Hilal SC (Kamena Stadium)


