Ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye Igikombe cy’Afurika ku nshuro ya kabiri mu mateka yayo nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Morocco ku mukino wa nyuma igitego 1-0.
Kuri iki cyumweru tariki 18 Mutarama 2026 hakinwe umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Afurika cyaberaga muri Morocco wahuje Morocco yari mu rugo na Senegal kuri Sitade Prince Moulay Abdellah iherereye mu murwa mukuru Rabat.
Uyu mukino wakinwe nyuma y’uko ku wa gatandatu hakinwe umukino wo guhatanira umwanya wa 3 warangiye Nigeria itsinze Misiri kuri penaliti 4-2, amakipe yombi yari yanganyije umukino anganya 0-0
Senegal itarifite kapiteni wayo Kalidou Koulibaly utakinnye uyu mukino kubera ikibazo cy’imvune yarafite yakinnye neza mu gice cya mbere yiharira umupira ndetse ishaka igitego harimo nk’uburyo bwabonwe na Iliman Ndiaye ariko umuzamu wa Morocco agatabara.
Mu gice cya kabiri Morocco yari mu rugo nayo yatangiye kugerageza uburyo butandukanye imbere y’izamu rya Senegal ariko rutahizamu wayo Ayoub El Kaabi akananirwa kubyaza umusaruro uburyo yabonaga, ubundi umuzamu Edouard Mendy agatabara.
Mu minota y’inyongera irenzeho iminota 2 Senegal yabonye igitego ariko baracyanga kuko Abdoulaye Seck wari winjiye mu kibuga asimbuye yari yabanje gukorera ikosa Achraf Hakimi.
Mu minota y’inyongera irenzeho iminota 8, Morocco yabonye koruneri bwari uburyo bwa nyuma bwo kubona igitego, bayiteye myugariro wa Senega Malick Diouf akuraho umupira n’umutwe ariko yabanje gukurura umunya-Morocco Brahim Diaz.
Umusifuzi uturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Jean-Jacques Ngambo wari wasifuye uyu mukino yabanje kubireka ariko nyuma y’akanya gato abasifuzi bo kuri VAR bamubwira ko yasuzuma neza niba hatabaye ikosa. Umusifuzi wo hagati yiyambaje amashusho yemeza ko habayeho ikosa ndetse ahita atanga penaliti kuri Morocco.
Abakinnyi ba Senegal ntibishimiye uyu mwanzuro byatumye bayobowe n’umutoza wabo Pape Thiaw bafata umwanzuro wo gusubira mu rwambariro umukino ukarangirira aho. Benshi mu bakinnyi ba Senegal bagiye mu rwambariro ariko abandi bakinnyi barimo Sadio Mane baguma mu kibuga basaba bagenzi babo ko bakwemera umwanzuro w’umusifuzi.
Sadio Mane yabashije kumvisha bagenzi be ko bakwemera umwanzuro w’umusifuzi maze bose bagaruka mu kibuga kugira ngo umukino ukomeze. Bitewe n’uko iminota yari yamaze kurangira, Morocco yagombaga gutera penaliti umukino ugahita urangira.
Penaliti ku ruhande rwa Morocco yahawe Brahim Diaz ariko ayiteye umuzamu wa Senegal Edouard Mendy ayifata atavuye aho yarahagaze kuko Diaz yagerageje gutera aho Mendy yarahagaze ibizwi nka panenka. Umukino wahise urangira hiyambazwa iminota 30 y’inyongera.
Iminota 30 y’inyongera igitangira ku munota wa 94 Senegal yarimaze kurokoka yahise ibona igitego cyatsinzwe na Pape Gueye ku ishoti rikomeye yatereye ku mu rongo w’urubuga rw’amahina. Umukino waje kurangira uku ari igitego kimwe cya Senegal biyiha gutwara Igikombe cy’Amahoro ku nshuro yayo ya kabiri nyuma y’icyo yatwaye muri 2021.
Umunya-Senegal Sadio Mane yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa, umunya-Morocco Yassine Bounou ahembwa nk’umuzamu mwiza w’irushanwa naho mugenzi we Brahim Diaz ahembwa nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi nyuma yo gutsinda ibitego 5 mu mikino 6.
Inzozi za Morocco zo kongera gutwara Igikombe cy’Afurika zirakomeje dore ko igiheruka mu 1976.
Nyuma y’uko Senegal itwaye igikombe, Perezida w’iki gihugu Bassirou Diomaye Faye yatanze ikiruhuko kuri uyu wa mbere mu gihugu hose kugira bacyishimire.


