PSG yegukanye igikombe cy’isi gihuza amakipe yabaye aya mbere ku Migabane yayo

Ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) yegukanye igikombe cya FIFA Intercontinental Cup gihuza amakipe yatwaye ibikombe byo ku Migabane yayo nyuma yo gutsinda Flamengo kuri penaliti 2-1.

Kuri uyu wa gatatu tariki 17 Ukuboza 2025 habaye umukino wa nyuma wa FIFA Intercontinental Cup wahuje PSG yo mu Bufaransa ku mugabane w’Uburayi na Flamengo yo muri Brazil muri Amerika y’Amajyepfo. Uyu mukino wabereye i Doha kuri Ahmad bin Ali Stadium muri Qatar.

PSG yabanje igitego ku munota wa 38 w’umukino cyatsinzwe na Khvicha Kvaratskhelia, nyuma cyaje kwishyurwa na Jorginho kuri penaliti ku munota wa 62.

Iminota 90 y’umukino yarangiye PSG na Flamengo zinganya igitego 1-1 byatumye hiyambazwa iminota 30 y’inyongera nayo yarangiye amakipe yombi akinganya igitego 1-1 bituma hiyambazwa penaliti.

Muri penaliti eshanu (5) umuzamu w’umurusiya Matvey Safonov wari wabanje mu kibuga yatewe, yakuyemo penaliti enye (4) biha PSG gutwara igikombe itsinze penaliti 2-1.

Umuzamu Safonov yahesheje PSG igikombe

Abakinnyi ba PSG binjiye penaliti ni Nuno Mendes na Vitinha. PSG yegukanye igikombe nyuma y’uko umukinnyi wayo Ousmane Dembelé n’umutoza wayo Luis Henrique begukanye ibihembo by’umwaka nk’umukinnyi n’umutoza mwiza w’umwaka.