Lionel Messi yatwaranye ikindi gikombe na Inter Miami

Inter Miami yegukanye igikombe cya 3 mu mateka yayo

Ikipe ya Inter Miami iyobowe na kapiteni wayo Lionel Messi yegukanye igikombe cya Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gice cy’Uburasirazuba, MLS Eastern Conference biyihesha kujya ku mukino wa nyuma wa MLS Cup bwa mbere mu mateka yayo nyuma yo kwegukana iki gikombe ku nshuro yayo ya mbere.

Inter Miami yateye iyi ntambwe nyuma yo gutsinda New York City FC mu mukino wa nyuma wo mu gice cy’Uburasirazuba ibitego 5-1 mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 30 Ugushyingo 2025 ku isaha y’i Kigali, umukino wabereye kuri Chase Stadium ya Inter Miami.

Inter Miami y’umutoza Javier Mascherano yitwaye neza ibikesha Tadeo Allende watsinze ibitego 3 muri uyu mukino, Mateo Silvetti watsinze igitego cya gatatu nyuma y’umupira yarahawe na Messi na Telasco Segovia watsinze igitego cya kane ku mupira yarahawe na Jordi Alba.

Iki gikombe ni icya 3 Inter Miami itwaye mu mateka yayo kuva yashingwa muri 2020 ndetse ibi bikombe byose yabitwaye nyuma y’uko Lionel Messi ayigiyemo avuye muri Paris Saint Germain.

Nyuma y’uko Inter Miami itwaye igikombe cya MLS Eastern Conference byayihesheje kubona itike yo kuzakina umukino wa nyuma wa MLS Cup bwa mbere mu mateka yayo, uyu mukino uzaba ku wa gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2025 saa 21:30 (Mu Rwanda hazaba ari mu rukerera rwo ku cyumweru saa 03:30).

Inter Miami izakira Vancouver Whitecaps yatwaye igikombe cya MLS Western Conference itsinze San Diego ibitego 3-1 kuri Chase Stadium. Inter Miami niyo izakira uyu mukino kuko yarangirije imbere ya Vancouver Whitecaps ku rutonde rusange rwa Shampiyona, MLS regular season.