FC Barcelona yongeye gukinira i Camp Nou nyuma y’imyaka ibiri n’igice

FC Barcelona yongeye gukinira i Camp Nou

Ikipe ya FC Barcelona yongeye gukinira kuri Sitade yayo Camp Nou yitirirwa umuterankunga Spotify nyuma y’iminsi 909 yarimaze itahakinira kuko iyi sitade yariri kuvugururwa.

Ku wa gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2025 nibwo FC Barcelona yongeye gukinira kuri Sitade yayo Spotify Camp Nou mu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona y’igihugu ya Espagne yari yakiriyemo Athletic Club.

Uyu mukino warangiye FC Barcelona itsinze ibitego 4-0 harimo igitego cya Robert Lewandowski cyo ku munota wa 4, ibitego bibiri bya Ferran Torres byo ku munota wa 45 ubwo hari harenzeho iminota 3 no ku munota wa 90 ndetse n’igitego cya Fermin Lopez cyo ku munota wa 48.

FC Barcelona yaherukaga gukinira i Camp Nou tariki 28 Gicurasi 2023 ubwo yakiraga ikipe ya Mallorca mbere y’uko iyi sitade itangira kuvugururwa.

Iyi kipe ikaba yarisigaye yakirira imikino yayo kuri Sitade Olímpic Lluís Companys.

Bitewe n’uko iyi sitade itaruzura neza byatumye yemererwa kwakira abafana batarenze 45,401, mu gihe izaba yuzuye neza izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 105,000.

Camp Nou yarisanzwe ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 99,000 ariko yatangiye kuvugurwa muri kamena 2023 kugira ngo yongerwe mu bunini ndetse yongererwe ikoranabuhungu, uyu mushinga wo kuvugurura uzatwara arenga miliyari 1.6 y’amadorali ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.