Umutoza uturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Florent Ibenge yagejeje ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania mu matsinda ya CAF Confederations Cup bwa mbere mu mateka yayo nyuma yo gusezerera KMKM yo muri Zanzibar ku giteranyo cy’ibitego 9-0.
Kuri uyu wa gatanu tariki 24 Ukwakira 2025 Azam FC yo muri Tanzania yari yakiriye KMKM yo muri Zanzabar kuri Azam Complex Stadium mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup.
Umukino ubanza wari warangiye Azama FC itsinze ibitego 2-0, mu mukino wo kwishyura n’ubundi Azam FC yitwaye neza itsinda ibitego 7-0 biyiha itike yo guzakina amatsinda ya CAF Confederations Cup nyuma yo gusezerera KMKM ku giteranyo cy’ibitego 9-0.
Florent Ibenge wageze muri Azam FC muri Nyakanga 2025 yabaye umutoza wa mbere mu mateka ugejeje iyi kipe yo muri Tanzania mu matsinda ya CAF Confederations Cup kuva yatangira gukinwa muri 2004.
Ibenge w’imyaka 63 ni umwe mu batoza bakomeye bo ku mugabane w’Afurika, yatoje amakipe akomeye yo kuri uyu mugabane arimo ikipe y’igihugu ya DR Congo, Vita Club, RS Berkane na Al-Hilal Club yo muri Sudan.



