Umunyabigwi mu mukino wa Basketball Lebron james ntago azagaragara mu mikino yo kwitegura umwaka mushya wa NBA 2025-2026 kubera ikibazo afite mu ivi, ibi bije nyuma yuko yari yatangaje ko agiye gufata icyemezo cya kabiri benshi bagatekerezako yaba agiye guhagarika gukina uyu mukino.
Ejo hashize nibwo ikinyamakuru Breacher Report cyatangaje ku bijyanye no gukomeza gukina kwa Lebron James.

Lebron James ugiye gukina NBA ku nshuro ya 23 yabaye umukinnyi mwiza inshuro 4 muri Regular season (4 RS MVP ), ndetse n’inshuro 4 muri play-off (4 Play-off MVP ) nkaho ibyo bidahagije agiye gukinana n’umwana we Brony James ku nshuro ya 2, Lebron James  azatangira gukina ku mukino ikipe ya Los Angeles Lakers izakinamo na Golden State Warriors ku mukino ufungura, aya makipe abarizwa mu mujyi umwe ndetse akaba ari n’amakipe ahangana muriyi myaka .