Imikino yo kwitegura umwaka mushya wa NBA 2025-2026 yatangiye amakipe atandukanye ari gukina.
Umwaka wa NBA (Regular season) uteganyijwe gutangira tariki 21 ukwakira 2025, kuri Los Angeles Clippers iherutse gusinyana amasezerano na RDB muri gahunda ya Visit Rwanda izatangira yakira Denver Nuggets tariki 13 ukwakira 2025.
Ikipe ya Golden State warriors yatangiye imyiteguro yayo itsinda Los Angeles Lakers amanota 111:103 ku mukino wa mbere yakinaga, umukinnyi Moses Mody yatsinze amanota 19 muri yo yatsinzemo amanota 3 inshuro 5, ku rundi ruhande kizigenza Stephen Cury yatsinze amanota 14.

Ikipe ya Los Angeles Lakers yakinnye uyu mukino idafite kizegenza wayo Lebron James na Luca Doncic gusa ntakibazo kidasanzwe bafite.
Luca Dincic ashobora kugarura ku mukino ikipe ye ya LA Lakers izakina na Golden State warriors tariki 12 ukwakira, naho Lebron James ugiye gukina umwaka we wa 23 muri NBA azagaruka ubwo Shampiyona (Regular season) izaba itangiye.
