Ikipe ya El Merreikh SC Bentiu yo muri Sudan ariko iri gukina shampiyona y’u Rwanda yatangaje abakinnyi barimo rutahizamu w’umurundi Shaban Hussein wakiniraga Musanze FC na myugariro w’umunyarwanda Serumogo Ali waruherutse gutandukana na Rayon Sports.
Shaban Hussein wavuye muri Musanze FC yerekeje mu ikipe ya El Merrikh ku masezerano y’umwaka umwe wa 2026-2027.
Serumogo Ali wari kapiteni wa Rayon Sports gusa uherutse gutandukana nayo nyuma y’imyaka ibiri n’igice yarayimazemo yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya El Merreikh yerekejemo.
El Merreikh y’umutoza Darko Novic iherutse kunganya na APR FC muri Shampiyona, ikaba izakurikizaho Rayon Sports ku wa gatatu tariki 21 Mutarama 2026.
El Merreikh iri ku mwanya wa 4 muri Shampiyona n’amanota 31 mu mikino 15 imaze gukina.


