“Nk’aba sportif duhitemo kuba inkingi y’ubwiyunge n’iterambere.” Ubutumwa bwa Perezida wa FERWAFA, Shema mu gihe cyo kwibuka

Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice yatanze ubutumwa bujyanye no kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryifatanyije n’abanyarwanda muri rusange kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

FERWAFA yatanze ubutumwa bwo kwifatanya n’abanyarwanda mu kwibuka ibinyujije mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Muri aya mashusho, Perezida wa FERWAFA Shema Ngonga Fabrice yatanze ubutumwa bugira buti;”Kwibuka ni inshingano dusangiye nk’Abanyarwanda, kuko umuryango utibuka urazima, nk’aba sportif duhitemo kuba inkingi y’ubwiyunge n’iterambere.”

Muri aya mashusho, Kwizera Jojea ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” abimburira abandi agira ati,”Nk’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, dufashe uyu mwanya ngo twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Biramahire Abeddy ukina nka rutahizamu akurikira agira ati:”Nk’urubyiruko uko dukomeza Kwibuka, ni ko tugirana igihango n’Igihugu cyo kutazatatira ubumwe , amahoro, ndetse n’iterambere tugezeho.”

Mu bandi bagaragara muri aya mashusho batanga ubutumwa bujyanye no Kwibuka barimo Nshuti Innocent, Bayisenge Emery na Gicanda Nikita, komiseri ushinzwe iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’abagore muri FERWAFA.

Uretse gutanga ubu butumwa, Ubuyobozi n’abakozi ba FEFWARA bifatanyije n’abatuye umurenge wa Remera ari nawo ibiro bya FERWAFA biherereyemo mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abiciwe muri Centre Christus. Iki gikorwa cyabaye kuri iki cyumweru tariki 12 Mata 2026.

AMASHUSHO Y’UBUTUMWA BWA FERWAFA: Ubutumwa bw’abakinnyi n’abayobozi ba FERWAFA mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.