Yannick Mukunzi yabonye ikipe nshya muri Suéde

Mukunzi Yannick yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Helges IF

Umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati yerekeje mu ikipe ya Helges IF yo mu kiciro cya kabiri muri Suéde nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF nayo yo muri iki gihugu.

Kuri iki cyumweru tariki 5 Mata 2026 nibwo ikipe ya Helges IF yatangaje ko yasinyishije Yannick Mukunzi ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Yagize iti,”Twishimiye gutangaza ko umukinnyi wo mu kibuga hagati uturuka mu Rwanda, Mukunzi Yannick, yiteguye gukinira Helges IF muri uyu mwaka wa 2026. Yannick ni umukinnyi ukora cyane, ugira tekinike nyinshi ndetse uzi kwita ku mukino. Aje avuye muri Sandvikens IF aherukamo aho yagiriye ibihe byiza mu myaka yashize. Ari hano gufasha ikipe kugera ku ntego zayo.”

Kuri ruhande rwa Mukunzi yavuze ko iyi kipe nawe izamufasha mu iterambere rye ry’umupira w’amaguru ndetse ko icyatumye ahitamo kuyikinira ari uko ayiyumvamo.

Yakomeje agira ati,”Ni ahantu heza kandi hari abantu bazi icyo bashaka. Ntekereza ko ni cyo gihe ngo hamfashe gutera imbere nk’umukinnyi. Ndashyigikiwe kandi niteguye gutanga byose muri iyi kipe mu 2026.”

Mukunzi w’imyaka 30 ntabwo ariwe mukinnyi wa mbere w’umunyarwanda ugiye gukina muri iyi kipe ya Helges IF kuko agiye asangayo Mubumbyi Bernabé banakinanye mu ikipe ya APR FC.

Mukunzi nawe ntabwo ari umukinnyi mushya muri Shampiyona ya Suede kuko yamaze imyaka 6 akinira ikipe ya Sandvikens IF ndetse yarikumwe nayo ubwo yazamukaga iva mu kiciro cya gatatu ijya mu kiciro cya kabiri.

Yannick Mukunzi mu mwambaro wa Helges IF