Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yasabye imbabazi nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ari mu bikorwa by’abakuru n’umukunzi we guhera mu mpera z’icyumweru gishize.
Yampano yasabye imbabazi abinyujije mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze bigaragara ko yanditse ku wa mbere tariki 11 Ugushyingo 2025.
Ubu butumwa buragira buti,”Ku Bafana Bange, Itangazamakuru, n’Umuryango w’Abanyarwanda wose,
Nanditse ibi n’umutima ubabaye, nka Yampano, umuhanzi mwashyigikiye kandi mwishimira mu rugendo rwanjye
mu muziki. Mbere na mbere, ndashaka gusaba imbabazi bivuye ku mutima ku bw’agahinda n’umubabaro byatewe n’ibyabaye vuba aha byo gushyira ahagaragara videwo yihariye ku buryo budakurikije amategeko. Ibi
byabaye ihohoterwa rikomeye kandi ribabaza cyane, kandi ndicuza nanasba imbabazi uwariwe wese iyi video
yaba yagezeho , abafana banjye, itangazamakuru ry, ndetse n’umuryango wacu w’Abanyarwanda dusangiye ufite indangagaciro zo kwiyubaha.
Iki kibazo kirimo gukorwaho iperereza n’inzego zibishinzwe, na polisi, zirimo gukorana umwete kugira ngo zimenye ukuri kandi zihane ababigizemo uruhare . Ndimo ndafatanya nabo byimazeyo kandi nizeye inzira yo gutanga ubutabera.
Hagati aho, ndasaba buri wese – cyane cyane abashobora kuba bagisangira cyangwa bakwirakwiza videwo –
kubihagarika ako kanya. Ibikorwa nk’ibi ntabwo byeemewe ahubwo ni ibinyuranyije n’amategeko, kuko
bikomeza kwangiza ubuzima bwite,ni isura yange nk’umuhanzi Twibuke umuco wacu w’ubumuntu dusangiye
nkabanyarwanda , aho duterana inkunga aho gusenyana. Aho gukurura amacakubiri, ndasaba ko twibanda ku gukira no guterana imbere .
Ku bafana banjye: Urukundo rwanyu n’inkunga byanyu byambereye ishingiro ry’intsinzi yanjye, kandi niyemeje gukomeza guhanga umuziki mwiza
uduhuza. Ndasezeranya ko nzabivamo nkomeye cyane,mpanga indirimbo zubaka n’umuryango Nyarwanda.
Murakoze, kwihangana, no gukomeza kunshyigikira muri ibibihe bigoye.”
Yampano ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda bakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Ngo’ yakoranye na Papa Cyangwe, ‘Uworizagwira’, ‘Sibyange’, ‘Samalaya’ yakoranye na Zeo Trap iri mu ndirimbo zigezweho kuri ubu, ‘Show y’igikwe’ yakoranye na Uncle Austin n’izindi.
Yampano yatangiye umuziki muri 2021 ndetse ni umwe mu bahanzi bafite impano zidashidikanywaho yaba mu kwandika neza no mu kuririmba.




