Volleyball: U Rwanda rurahura na Misiri muri 1/4 cy’Igikombe cy’Afurika muri U-20

227

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya volleyball mu ngimbi zitarengeje imyaka 20 (Under 20) irakina umukino wa 1/4 cy’irangiza n’ikipe y’igihugu ya Misiri mu mikino y’Igikombe cy’Afurika kiri kubera mu Misiri kuri uyu wa kane saa kumi n’imwe z’umugoroba ku isaha y’i Kigali, ni saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha ya Cairo.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa kane ya 1/4 mu Gikombe cy’Afurika cy’Abatarengeje imyaka 20

Ikipe y’u Rwanda yarangije imikino yo mu itsinda B ifite inota rimwe, ntamukino n’umwe yatsinze muri iri tsinda yarikumwemo na Cameroon, Kenya na Maroc.

Ikipe y’u Rwanda yatangiye iri rushanwa itsindwa na Maroc amaseti 3-2 (20-25, 25-16, 25-23, 21-25, 15-11) ari naho inota rimwe yabonye ryavuye, yakurikijeho Cameroon itsindwa amaseti 3-0 (17-25, 22-25, 27-29) ubundi isoreza kuri Kenya itsindwa amaseti 3-1 n’ubwo yari yabanje gutwara iseti ya mbere (26-24, 14-25, 20-25, 22-25).

Iyi mikino y’amatsinda yarangiye muri iri tsinda B, Cameroon iyoboye n’amanota 9 nyuma yo gutsinda imikino yose, Kenya ari iya kabiri n’amanota 6, Maroc ari iya gatatu n’amanota 2 naho ikipe y’u Rwanda ari iya kane n’inota rimwe.

Ku rundi ruhande, itsinda A ryayobowe na Misiri n’amanota 8, Uganda iba iya kabiri n’amanota 7, Algeria iba iya gatatu n’amanota 3 naho Zimbabwe irangiza imikino y’iri tsinda ntanota na rimwe ifite.

Amakipe yose uko yitabiriye iri rushanwa uko ari 8 yahise azamuka muri 1/4 maze ashyirwa mu nzira ebyiri zigana ku gikombe.

Uko amakipe agomba guhura muri 1/4

Mu nzira ya mbere ari nayo ikipe y’u Rwanda irimo, Ikipe ya mbere mu itsinda A igomba guhura n’ikipe ya nyuma mu itsinda B, ubwo ni Misiri igomba guhura n’u Rwanda hanyuma ikipe izakomeza ikazahura muri 1/2 n’ikipe izatsinda hagati y’ikipe ya kabiri mu itsinda B igomba guhura n’ikipe ya gatatu mu itsinda A ubwo ni Kenya igomba guhura na Algeria.

Itsinda rya mbere nyuma y’imikino y’amatsinda

Mu yindi nzira, ikipe ya mbere mu itsinda B igomba guhura n’ikipe ya kane mu itsinda A, ubwo ni Cameroon igomba guhura na Zimbabwe hanyuma ikipe izakomeza ikazakina muri 1/2 n’ikipe izatsinda hagati y’ikipe ya kabiri mu itsinda A n’ikipe ya gatatu mu itsinda B, ubwo ni Maroc igomba gukina na Uganda.

Itsinda B nyuma y’imikino y’amatsinda

Amakipe atsinda muri 1/4 arakomeza muri 1/2 naho atsindwa atangire gukina ahatanira imyanya (Ranking matches).

Imikino y’Igikombe cy’Afurika mu ngimbi zitarengeje imyaka 20 (U20 Men’s African Nations Volleyball Championship 2025) iri kubera mu Misiri muri Dr. Hassan Mostafa Hall Complex iherereye mu Mujyi witiriwe tariki 6 Ukwakira i Giza kuva tariki 11 Nzeri ikazasozwa tariki 21 Nzeri 2025.

Amakipe 9 niyo yarateganyijwe muri iri rushanwa gusa ku munota wa nyuma byarangiye ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ititabiriye iri rushanwa kuko itagereye mu Misiri ku gihe cyari cyagenwe.