Volleyball: Imikino ya kamarampaka yavanywe ku mikino itatu (3) igirwa itanu (5)

70

Mu nama y’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda,FRVB yabaye kuri uyu wa gatandatu yemeje ko hazajya hakinwa imikino 5 aho kuba itatu mu mikino ya kamarampaka (Playoffs) ya volleyball.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Kanama 2025 nibwo abanyamuryango ba FRVB bateraniye muri Hill Top Hotel i Remera kuva saa tatu za mu gitondo baganira ku ngingo zirimo igihe shampiyona izatangirira n’impinduka zishobora kuyibamo ndetse no kwemeza itariki y’amatora.

Tariki 14 Werurwe 2025 ubwo habaga ikiganiro n’itangazamakuru cyateguraga imikino ya kamarampaka y’umwaka ushize, hatanzwe igitekerezo ko imikino ya kamarampaka yazongerwa ikareka kuba 3.

Iki gitekerezo FRVB yaracyumvise ndetse mu nama yo kuri uyu wa gatandatu hafatwa umwanzuro ko amakipe azajya akina imikino ya kamarampaka 5 agatanguranwa gutsinda imikino 3 aho gukina imikino 3 agatanguranwa gutsinda imikino 2 nk’uko byari bisanzwe.

Byemejwe ko Shampiyona y’umwaka utaha izatangira tariki 17 Ukwakira 2025 naho amatora ya komite nyobozi akazaba tariki 20 Nzeri 2025.