Volleyball: Ibyo kwitega muri manda nshya ya Ngarambe Raphael watorewe kuyobora FRVB

221

Ngarambe Raphael yongeye kugirirwa icyizere atorerwa kuyobora Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda, FRVB, muri manda ya kabiri izamugeza muri 2029, manda ya mbere yayitorewe muri 2021 irangira muri uyu mwaka.

Ngarambe yatowe ku kigero cya 100/100, abanyamuryango 33 batoye bose bamutoye ndetse atorerwa kuyobora hamwe na komite bazafatanya irimo Zawadi Geoffrey nka Visi Perezida wa mbere watowe ku majwi 33/33, Gasasira Janvier nka Visi Perezida wa kabiri watowe ku majwi 31/33, Umunyamabanga Mukuru Dukunde Jean Jacques watojwe ku majwi 20/33, umubitsi Umulisa Henriette watowe ku majwi 29/33, komite nkempurampaka igizwe na Ishimwe Clemence watowe ku majwi 23/33 na Nsengiyumva Alphonse watowe ku majwi 31/33 ndetse na komite ngenzuzi igizwe na Uwamariya Rose watowe ku majwi 28/33 na Bitukuze Scholastique watowe ku majwi 28/33.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Nzeri 2025 nibwo muri Hill Top Hotel i Remera mu mujyi wa Kigali hateraniye inama y’inteko rusange idasanzwe ya FRVB yagombaga kwiga ku ngingo imwe y’amatora y’inzego za FRVB.

Byari biteganyijwe ko amatora yagombaga gutangira saa yine za mu gitondo gusa yakerereweho isaha imwe n’iminota irindwi nyuma y’uko abanyamuryango batinze kuhagera ahanini bitewe n’ifungwa ry’imihanda imwe n’imwe yo mu mujyi wa Kigali kubera imyitozo ya Shampiyona y’Isi y’amagare, UCI World Championship 2025 igiye kubera i Kigali kuva kuri iki Cyumweru tariki 21 Nzeri kugeza tariki 28 Nzeri 2025.

Saa tanu n’iminota irindwi nibwo Umunyamabanga Mukuru ucyuye igihe Mucyo Philbert wari umusangiza w’amagambo yatangiye inshingano ze maze aha Ngarambe Raphael warusanzwe ari Perezida ngo atange ikaze ndetse agaruke no kuri gahunda igiye gukurikizwa.

Ngarambe yatangiye atanga ikaze ku banyamuryango ba FRVB 33 bari bitabiriye muri 35 basanzwe ndetse agaruka no ku byaranze manda ye itambutse anatanga inama ku bari bagiye kwiyamamariza imyanya itandukanye, yabibutsaga ko niba amafaranga ariyo abazanye muri Federasiyo baba bayobye.

Ngarambe yahise aha uburenganzira komisiyo y’amatora ngo iyobore amatora, komisiyo y’amatora yarigizwe na Me Gashagaza Philbert na Me Uwambayishema Alida mu gihe Me Kanamugire Eric nawe wagombaga kuba ahari atari yabashije kuboneka.

Itegeko rivuga ko inama y’inteko rusange igomba guterana mu gihe hari 3/4 by’abanyamuryango bivuze ko hasabwa byibuze abanyamuryango 26 muri 35 ba FRVB kugira ngo inteko iterane, byemejwe ko inteko igomba guterana kuko hari abanyamuryango 33 ba FRVB.

Abakandida bahise bahabwa umwanya wo kugeza imigabo n’imigambi yabo ku banyamuryango mbere y’uko amatora atangira, Ngarambe Raphaël wiyamamarizaga umwanya wa Perezida yabimburiye abandi kuvuga imigabo n’imigambi ye.

Abakandida bose bagejeje ku banyamuryango imigabo n’imigambi yabo amaso ku maso uretse Umulisa Henriette wiyamamariza ku mwanya w’Umubitsi utabashije kuhagera kuko ari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 iri mu Misiri mu mikino y’Igikombe cy’Afurika, yari yateguye amashusho avuga imigabo n’imigambi ye.

Undi mukandida utabonetse mu nteko rusange ni Uwamariya Rose wiyamamazaga muri Komite ngenzuzi utabashije kwitabira nyuma yo kugira ibibazo bitunguranye by’umuryango aho yarwaje umwana we biba ngombwa ko ahagararirwa.

Nyuma y’uko abakandida bavuze imigabo n’imigambi yabo hahise hazamuka indi ngingo y’itegeko rya 9 rigenga abakandida bagomba kwiyamamaza rivuga ko ntamuntu ugomba kwiyamamariza umwanya runaka muri komite ya FRVB kandi asanzwe afite inshingano muri volleyball.

Iyi ngingo yagongaga Ntanteteri Vedaste wiyamamarizaga kuba umunyamabanga mukuru na Ishimwe Clemence wiyamamarizaga kujya muri komite Nkemurampaka kuko aba bombi basanzwe ari abasifuzi b’umukino wa volleyball mu Rwanda.

Ku ruhande rwa Ntanteteri yemeraga ko mu gihe yatorwa atakongera gusifura mu Rwanda ariko akajya asifura ku ruhando mpuzamahanga kuko asanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga gusa ku ruhande rwa Clemence we yavugaga ko yareka kwiyamamaza aho kureka umwuga we w’ubusifuzi.

N’ubwo iyi ngingo yafashe umwanya ivugisha benshi mu banyamuryango gusa umwanzuro byarangiye ufashwe wemeranyijwe n’abanyamuryango ni uko aba bose bemerewe kwiyamamaza ndetse bakazakomeza inshingano zabo zo gusifura.

Hahise hakurikiraho igikorwa nyamukuru cy’umunsi aho abanyamuryango bahawe impapuro ziriho abakandida kugira ngo batore, nyuma yo gutora hatangiye igikorwa cyo kubara amajwi.

Ngarambe Raphael wiyamamazaga wenyine ku mwanya wa Perezida yongeye gutorerwa kuyobora FRVB muri manda y’imyaka ine atowe ku majwi 33/33.

Zawadi Geoffrey warusanzwe ari Visi Perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa yatorewe kuba Visi Perezida wa mbere ushinzwe …. ku majwi 33/33, yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Nsabimana Eric uzwi nka Mashini (Machine).

Gasasira Janvier yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe amarushanwa ku majwi 31/33, yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Zawadi Geoffrey. Gasasira asanzwe ari umushoramari ndetse akaba asanzwe akina umukino wa golf.

Dukunde Jean Jacques yatorewe kuba umunyamabanga mukuru ku majwi 20/33 ahigitse Ntanteteri Vedaste bari bahanganye watowe ku majwi 13/33. Dukunde yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Mucyo Philbert usanzwe ufite inshingano muri Police VC.

Umulisa Henriette yatorewe kuba umubitsi ku majwi 29/33, yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Karigirwa Grace.

Indi myanya yatorewe ntabwo isanzwe muri FRVB, yagiyeho ku itegeko ry’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rivuga ko iyi myanya igomba kurangwa mu bagenerwabikorwa bayo barimo federasiyo z’imikino n’amakipe, ni muri urwo rwego no muri FRVB iyo myanya yashyizweho.

Imyanya mishya yatorewe muri FRVB ni komite Nkemurampaka na Ngenzuzi, ubundi itegeko riteganya ko ku myanya yo muri izi komite hagomba kwiyamamaza abantu batari munsi ya batatu gusa kuri iyi nshuro bari babiri ari nabyo byatumye abiyamamaje bose babona umwanya muri komite.

Abatorewe kujya muri Komite Nkempurampaka ni Ishimwe Clemence watowe ku majwi 23/33 na Nsengiyumva Alphonse watowe ku majwi 31/33 naho abatorewe kujya muri komite Ngenzuzi ni Uwamariya Rose watowe ku majwi 28/33 na Bitukuze Scholastique watowe ku majwi 28/33.

Amajwi atatu (3) niyo yabaye imfabusa mu matora.

Ni ibiki byo kwitega kuri komite nshya iyobowe na Ngarambe Raphael?

Ngarambe Raphael mu migabo n’imigambi ye yavuze ko hari byinshi bizakorwa muri manda y’imyaka ine yatorewe kandi bigamije kugeza volleyball aheza birimo:

  • Kongera umubare w’amakipe: Ngarambe yavuze ko amakipe mu byiciro bitandukanye biteganyijwe ko aziyongera binyuze no mu gushishikariza abantu gushinga amakipe. Indi ngingo izamo hano ni iyo gutangiza icyiciro cya za kaminuza kikaba hagati y’icyiciro cya mbere n’icyiciro cy’amashuri yisumbuye kuko byagaragaraga ko bamwe mu bakinnyi barangizaga amashuri yisumbuye ntibabashe kubona amakipe mu cyiciro cya mbere byatumaga bahagarika gukina volleyball.
  • Kongera ibihembo: Ngarambe yatanze icyizere ko ibihembo ku makipe yatwaye ibikombe bigomba kwiyongera kandi mu gihe cya vuba. Ubusanzwe ikipe yatwaye Shampiyona yahembwaga miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000 RWF) gusa amakuru ahari aravuga ko ikipe ya mbere muri Shampiyona yazajya ihabwa miliyoni 10 z’amafaranga (10,000,000 RWF), amafaranga yaba yikubye inshuro 5.
  • Kongera amahugurwa y’abatoza: Ngarambe yavuze ko hazongerwa amahugurwa ku batoza bakagera ku rwego rwiza kandi bo mu byiciro bitandukanye. Agaruka kuri iyi ngingo yavuze ko biteganywa ko n’amashuri y’amarerero (Centre d’excellence) azongerwa ndetse akabona aba batoza beza kandi benshi ku buryo bizafasha mu kuzamura impano, bikazatuma haboneka n’ishingiro ryo kugabanya umubare w’abanyamahanga muri Shampiyona bakava kuri batatu basanzwe bakina kuko hazaba hari abakinnyi benshi b’abanyarwanda bari ku rwego rushimishije kuko babivoma ku batoza beza.
  • Kurandura ubukene muri FRVB: Ngarambe yatanze icyizere ko hazakorwa ibishoboka byose birimo gushaka abaterankunga ku buryo ibibazo by’amikoro muri FRVB bizaba umugani, federasiyo ikigira itarangwa n’imyenda cyangwa kugira konti ziriho ubusa. Iki ni ikibazo cyashegeshe iyi federasiyo ku buryo hari na bamwe mu bakozi bayo bamaraga amezi hafi atatu batarahembwa kandi bakora. Ngarambe yavuze ko muri gahunda ihari muri iyi myaka ine ari uguca ubukene muri FRVB.
  • Kongera ibikorwaremezo: Ngarambe yavuze ko ku bufatanye n’uturere n’ibigo bitandukanye hazakorwa ibishoboka byose maze ibikorwaremezo bya volleyball by’umwihariko gymnase bikiyongera mu gihugu. Aha yatanze urugero rwa gymnase iri kuzura i Kirehe, gymnase igiye kubakwa muri Kepler i Kinyinya ndetse n’igiye kubakwa muri Petit Seminaire Virgo Fidelis yanamutanze nk’umukandida i Huye. Kuri iyi ngingo y’ibikorwaremezo yanavuze ko bagiye gukurikirana iby’ikigo (Centre) cya volleyball yo ku mucanga (Beach volleyball) cyo ku rwego rw’Afurika Perezida w’Impuzamashyiramwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika, Madamu Bouchra Hajij yemereye Perezida w’u Rwanda Kagame Paul ko cyuzubakwa mu Rwanda.

Mu gusoza, Ngarambe yavuze ko FRVB iri gukorana na Minisiteri ya Siporo ngo harebwe uko u Rwanda rwakongera kwakira amarushanwa atandukanye yo ku mugabe w’Afurika arimo nk’Igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu ndetse n’Igikombe Gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo. Ngarambe yavuze ko amaze guhura na Misinitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly inshuro eshatu baganira kuri iyi ngingo.

Ngarambe yanahize ko azaharanira kubona amakipe y’igihugu n’amakipe yo muri Shampiyona y’u Rwanda yegukana imidari mu mikino Nyafurika y’aba iy’ibihugu ndetse n’iya makipe asanzwe. Ikipe yo mu Rwanda iheruka gutahana umudari ni Gisagara VC yawukuye mu mikino y’igikombe Gihuze amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Afurika muri 2022, icyo gihe yegukanye umwanya wa gatatu muri Afurika yose.

Komite ya Ngarambe Raphael muri iyi manda y’imyaka ine kugeza muri 2029 yitezweho byinshi byo guhindura muri volleyball birimo no kuzasiga hasigaye hakoreshwa ikoranabuhanga muri Shampiyona y’u Rwanda nk’uko byemejwe ko imikino yo kwishyura izajya gutangira muri Mutarama 2026 buri munyamuryango yatanze inkunga yo kugura iri koranabuhanga.