Volleyball: Ibyaranze manda ya Ngarambe Raphaël wiyamamariza kongera kuyobora FRVB

474
Ngarambe Raphael

Ngarambe Raphaël warumaze imyaka ine ayobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa volleyball mu Rwanda, FRVB, yongeye kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe muri manda y’imyaka ine, kuva 2025 kugeza 2029.

Tariki 8 Nzeri 2025 nibwo komisiyo y’amatora yashyize hanze urutonde ntakuka rw’abiyamamariza kuyobora FRVB ruriho Ngarambe Raphaël na komite ye nk’umukandida rukumbi.

Amatora y’inzego za FRVB ateganyijwe tariki 20 Nzeri 2025, kuri uwo munsi nibwo FRVB izabona umuyobozi mushya uzayiyobora mu myaka ine iri imbere kuva 2025 kugeza 2029.

Iyi nkuru igiye kugaruka ku bihe byaranze manda y’imyaka ine ya Ngarambe Raphaël nka Perezida wa FRVB n’icyo yakwitegwaho mu gihe yakongera kugirirwa ikizere cyo gukomeza kuyobora iri Shyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda mu myaka ine iri imbere.

Ngarambe Raphael

Tariki 29 Gicurasi 2021 nibwo Ngarambe Raphaël yatorewe kuyobora FRVB ku majwi 31 mu bantu 32 bari batoye, yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Karekezi Leandre nawe wari waragiye kuri uyu mwanya muri 2017 asimbuye Nkurunziza Gustave wari weguye kuri izo nshingano.

Ngarambe yatorewe kuyobora FRVB arikumwe na komite yarimo Nsabimana Eric wari Visi Perezida wa mbere, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar mu itangazamakuru wari Visi Perezida wa kabiri, Mucyo Philbert wari umunyamabanga, na Karigirwa Grace wari umubitsi.

Manda ya Ngarambe na komite ye yagabanywa mu bice bibiri by’ingenzi aribyo: ibihe by’amakuba n’icuraburindi n’ibihe byo kuzanzamuka no kwiyubaka.

Igice cya mbere: Ibihe by’amakuba n’icuraburindi

Iyi komite yariyobowe na Ngarambe yimye ingoma mu bihe byari bigoye aho isi yose muri rusange yari mu bihe byo guhangana n’ingaruka zari zatewe n’icyorezo cya COVID-19 giterwa na virusi ya Corona cyari kimaze hafi umwaka wa 2020 wose cyugarije isi.

Iyi komite kandi yaje ku buyobozi ifite amezi atatu gusa yo gutegura igikombe cy’Afurika mu bagabo n’abagore cyagombaga kubera mu Rwanda muri Nzeri 2021. 

Iyi mikino y’Igikombe cy’Afurika yabaye intangiriro z’icuraburindi ribuditse kuri iyi komite nyuma y’uko ikipe y’u Rwanda mu bagore yavanywe mu irushanwa ritarangiye kuko yashinjwaga gukinisha abakinnyi bane bakomoka muri Brazil batari bafite ibyangombwa byuzuye barimo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes, iki kirego cyatanzwe na Nigeria.

U Rwanda rwakuwe mu irushanwa icyo gihe rubura umukino umwe w’amatsinda rwagombaga gukinamo na Senegal n’ubwo n’ubundi rwari rwamaze kubona itike ya ½ cy’irangiza kuko rwari rwatsinze imikino ibiri ya mbere yo mu itsinda, rwari rwatsinze Morocco amaseti 3-1 ndetse na Nigeria amaseti 3-0.

Ku rundi ruhande, ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagabo yari yarangirije ku mwanya wa 6 mu makipe 16 yari yitabiriye iri rushanwa.

Nyuma y’uko u Rwanda ruvanywe mu irushanwa mu kiciro cy’abagore, hakurikiyeho iperereza kuri ibi birego rwashinjwaga byatumye tariki 20 Nzeri 2021, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar wari Visi Perezida wa kabiri warushinzwe amarushanwa atabwa muri yombi akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano. 

Jado Castar yaje guhamwa n’iki cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano maze akatirwa igifungo cy’imyaka ibiri n’ubwo nyuma cyaje kugabanywa kigezwa ku mezi 8 nyuma yo kwemera icyaha no kujurira byatumye tariki 14 Gicurasi 2022 arekurwa asubira mu buzima busanzwe arangije igihano cye.

Bagirishya Jean de Dieu uzwi mu itangazamakuru nka Jado Castar

Hashize iminsi micye Jado Castar arekuwe nibwo yahise yegura ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri wa FRVB maze bituma komite yariyobowe na Ngarambe isigara ituzuye.

FRVB nayo yahawe ibihano n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball ku Isi, FIVB, maze icibwa miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse ihanishwa kumara amezi 6 idategura amarushanwa.

Igice cya kabiri: Ibihe byo kuzanzamuka no kwiyubaka

Nyuma y’uko iyi komite ihuye n’ibihe by’amakuba n’icuraburindi ariko yanabyishakiyemo ibisubizo. 

N’ubwo yari yahanishijwe kudategura Shampiyona gusa icyo gihe hakinwe icyasaga nka Shampiyona, ni imikino ya Forzza Volleyball Tournament ari nayo yatanze amakipe yagombaga guhagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

FRVB yarimaze hafi umwaka idafite Visi Perezida wa kabiri yongeye kumubona tariki 18 Werurwe 2023 mu nama y’Inteko rusange idasanzwe yari yateranye icyo gihe, Zawadi Geoffrey usanzwe ari umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG) niwe watorewe uyu mwanya ku kigero cy’ijana ku ijana (100%).

Zawadi Geoffrey yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri wa FRVB

Kuva Ngarambe yatorerwa kuyobora FRVB ni byinshi byahindutse muri uyu mukino w’amaboko yasanze usa nk’uri guta igikundiro warusanzwe ufite mu Rwanda. 

Dore bimwe mu byagezweho n’ibyabaye ku ngoma ya Ngarambe:

Shampiyona ibera ku bibuga byujuje ubuziranenge

Kuva muri Shampiyona ya 2024, imikino yose ya Shampiyona ibera ku bibuga by’ujuje ubuziranenge (bya tapis) ndetse biri mu nzu nk’uko ubundi volleyball ari umukino ukinirwa mu nzu (Indoor games).

Shampiyona yajyaga ibera hanze kandi ku bibuga bya sima

Mbere ya 2024, Shampiyona y’u Rwanda ya volleyball yajyaga ikinirwa no ku bibuga byo hanze ndetse bya sima byanagiraga ingaruka ku bakinnyi zirimo kubatera imvune ndetse no kugorwa n’izuba mu gihe bari gukina.

Shampiyona yazamuye urwego

Uretse kuba shampiyona isigaye ikinirwa ku bibuga byiza gusa yanazamuye urwego ku buryo bugaragara binajyanishwa n’uburyo amakipe yagiye ahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika yagiye yitwara.

Nko mu irushanwa ry’akarere ka gatanu, CAVB Zone V Club Championship, amakipe yo mu Rwanda niyo afite ibikombe byombi biheruka mu cyiciro cy’abagabo, Police VC yagitwaye muri 2023 naho APR VC igitwara muri uyu mwaka wa 2025.

Mu bagore, ikipe ya APR niyo ifite igikombe giheruka cya 2025 naho icya 2023 cyari cyegukanwe na Kenya Pipeline itsinze RRA yo mu Rwanda ku mukino wa nyuma.

Mu mikino y’Igikombe Gihuza Amakipe Yabaye aya Mbere Iwayo, CAVB African Club Championship, ikipe ya Gisagara VC yanditsemo amateka muri 2022 yegukana umwanya wa gatatu muri iri rushanwa biyiha kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda ibashije kubigeraho igatahana umudari mu kiciro cy’abagabo, muri 2025, APR yagerageje gusubiramo aya mateka ariko birangira yegukanye umwanya wa kane.

Kuzamura urwego kwa shampiyona y’u Rwanda byanajyanye no kwiyongera kw’abakinnyi b’abanyamahanga bongerewe umubare bava kuri babiri mu kibuga bajya kuri batatu, ndetse amakipe agaragara agura abanyamahanga batanga itandukaniro rifatika muri shampiyona y’u Rwanda.

Amakipe mashya yaraje muri Shampiyona

N’ubwo hari amwe mu makipe yagiye asenyuka ntabashe gukomeza gukina Shampiyona y’u Rwanda mu cyiciro cy’abagabo n’abagore gusa hagiye haza n’amakipe mashya.

Amakipe mashya yaje ku ngoma ya Ngarambe arimo Police, Kepler na East African University Rwanda zashinze amakipe mu byiciro byombi (abagabo n’abagore), na Wisdom School mu cyiciro cy’abagore. 

Amakipe y’igihugu ku ruhando mpuzamahanga

Nyuma y’Igikombe cy’Afurika cya 2021, u Rwanda rwongeye kwitabira n’Igikombe cy’Afurika cya 2023 cyabereye i Cairo mu Misiri.

Mu bagabo u Rwanda rwari mu itsinda D hamwe na Maroc, Gambia na Senegal rwarangirije ku mwanya wa 6 mu makipe 15 yari yitabiriye. 

Mu bagore, Igikombe cy’Afurika cyabereye i Yoaunde muri Cameroon, u Rwanda rwarangirije ku mwanya wa kane mu makipe 12 yari yitabiriye nyuma yo gutsindwa na Cameroon amaseti 3-1 mu guhatanira umwanya wa gatatu. 

Uretse amakipe makuru, u Rwanda rwagiye rwitabira imikino yo byiciro by’abakiri bato ndetse no muri volleyball yo ku mucanga (Beach volleyball).

Abatoza b’abanyarwanda bongerewe ubumenyi

Biciye mu bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) n’iry’uyu mukino mu gihugu cya Brésil, abatoza batatu b’Abanyarwanda berekeje muri Brésil mu mahugurwa y’ibyumweru bibiri.

Abatoza bagiye muri aya mahugurwa ni Musozi Fred utoza Police VC, Matsiko Amos na Rwamamahungu Richard.

Volleyball yongerewe imbaraga mu bakiri bato

Muri iyi manda irangiye ya Ngarambe nibwo amashuri azamura impano z’abakiri bato (Centre d’Excellence) afashwa na FRVB yongerewe mu mubare, mu marerero yarasanzwe hongewemo Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare isanzwe ari ubukombe muri uyu mukino wa volleyball kuko uretse kuba itanga abakinnyi ndetse ikanatwara ibikombe, inategura irushanwa rya Tournoi Memorial Rutsindura rihuza amakipe ya volleyball mu byiciro bitandukanye.

Petit Seminaire Virgo Fidelis yongewe mu mashuri afashwa na FRVB mu kuzamura impano za volleyball

Urutonde rw’amashuri afashwa na FRVB mu kuzamura impano rwari rusanzweho ruriho ibigo nka Groupe Scolaire Officiel de Butare, Groupe Scolaire St Joseph, College Christ Roi na St Aloys Rwamagana.

Amashuri ari kuri uri rutonde yishyurirwa umutoza wa volleyball ndetse agahabwa ibikoresho biyafasha mu kuzamura impano ya volleyball.

Uretse aya mashuri afashwa na FRVB yongerewe, n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere yashishikarijwe gushinga amakipe y’abakiri bato akorera mu mashuri, Police yafashe iya mbere ihita itangiza ikipe y’irerero (Academy) mu ishuri rya Lycée de Kigali (LDK), umuhango wo gutangiza iyi kipe wabaye tariki 26 Kamena 2025.

Ni byinshi ingoma ya Ngarambe yagezeho gusa hari n’ibindi byakwitegwa mu gihe yatorerwa indi manda kuko mu gihe yavaho byaba bisa nk’aho agiye atabisoje ibyo birimo; gutangiza Shampiyona y’icyiciro cya kaminuza, ibikorwaremezo bitaruzura nka gymnase y’i Kirehe n’indi igiye kubakwa muri Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri shampiyona rizwi nka “Video Challenge” n’ibindi.

Komite Ngarambe ari kwiyamamazanya nayo igizwe na:

  • Perezida: Ngarambe Raphael
  • Visi Perezida wa mbere: Zawadi Geoffrey
  • Visi Perezida wa kabiri: Gasasira Janvier
  • Umunyamabanga mukuru: Dukunde Jean Jacques na Ntanteteri Vedaste
  • Umubitsi: Umulisa Henriette
  • Nkemurampaka: Ishimwe Clemence na Nsengiyumva Alphonse
  • Ngenzuzi: Uwamariya Rose na Bitukuze Scholastique

Ngarambe Raphael yatanze kandidatire nk’umukandida utangwa na Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare ari naho yatangiriye gukina volleyball ndetse akayibera n’umutoza.

Ngarambe yakiniye amakipe arimo APR VC, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR – Gusa ubu ni Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye), na Blue Tigers mu Rwanda nyuma yo kurangiza amashuri y’isumbuye mu 1993 ndetse yanashize ikipe ya volleyball ku Kibuye n’ubwo nyuma yaje gusenyuka.