Volleyball: APR WVC y’umutoza mushya n’abakinnyi bahinduriwe imyanya yatsinze EAUR WVC 

APR WVC yatsinze EAUR WVC amaseti 3-1 mu mukino wabimburiye indi y’umunsi wa 9 wa Shampiyona y’u Rwanda ya volleyball mu bagore wabereye muri Gymnase ya St Famille.

Umutoza mushya wa APR WVC Justine Kigwaria yatozaga umukino we wa kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda nyuma yo gutangira yitwara neza agatsinda UR Huye amaseti 3-0.

Umukino watangiye EAUR yitwara neza itwara iseti ya mbere ku manota 25-23 n’uko atariko byakomeje mu iseti ya kabiri kuko yayitsinzwe ku manota 25-15.

APR WVC yakomeje kwitwara neza muri uyu mukino itsinda andi maseti abiri ku manota 25-16 no kuri 25-20 biyiha gutsinda uyu mukino ku maseti 3-1 ndetse ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona.

APR WVC yatangiye imikino yo kwishyura itsindwa na Kepler WVC amaseti 3-0 nyuma yo gutandukana n’umutoza Kamasa Peter yaranzwe ahanini n’abakinnyi bagiye bahindurirwa imyanya basanzwe bakinaho ndetse bitwaye neza.

Ku bakinnyi bahinduriwe imyanya harimo umunya-Kenya Sylvia Asimit Lachilla warusanzwe ukina hagati (Middle blocker) wakinnye yatakira inyuma (Opposite attacker), Gaoleseletse Lizzy Gasekgonwe na Nyirahabimana Divine basanzwe bakina inyuma bakinnye imbere (Left attackers) basimburanwa hagati yabo.

Linar Ogwera Achieng usanzwe ukina apasa (Setter) yatangiye umukino yataka ariko nyuma aza gusubira gupasa.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Mutarama 2026 Shampiyona irakomeza hakinwa imikino 2 muri St Famille. Saa tatu za mu gitondo, Kepler irakina na Ruhango hanyuma saa tanu EAUR ikine na RP Huye.

Sylvia Asimit Lachilla warusanzwe akina hagati yakinnye inyuma