Visit Rwanda izagaragara muri NBA & NFL

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko Visit Rwanda yabaye umuterankunga wa LA Clippers ikina muri NBA ndetse na Los Angeles Rams ikina muri NFL.

Aya masezerano niyo yambere aturutse ku mugabane w’Africa agiye kwamamazwa icyarimwe muri NBA na NFL, LA Clippers izambara umwambaro wanditseho Visit Rwanda mu mikino yose izakina muri NBA (yakiriye/Yasuye ).

Binyuze mu masezerano ikipe ya Losangeles Clippers izafasha kuvugurura ibibuga mu Rwanda, izafasha kandi mu guhugura abatoza, batoza abakiri bato bikorewe muri USA ndetse no mu Rwanda mu rwego rwo guteza impano imbere mu gihugu.

LA Clippers ifite abakinnyi bakomeye barimo James Harden, Kawhai Leonard, Ivica Zubac n’abandi, izatangira umwaka mushya w’imikino ikina na Utah Jaz.

James Harden & Kawhai Leonard

Umuyobozi wa Los Angeles Rams Kevin Demoff yishimiye aya masezerano nk’uburyo bwo kubafasha kugera mu bice bitandunye by’isi harimo n’Africa.

Ku ruhande rwa RDB byitezwe ko ubu bufatanye buzafasha u Rwanda kugera ku ntego yo kwinjiza miliyari 1$ bitarenze mu 2029, binyuze mu bukerarugendo.