Uwacu Jean Bosco wakiniye Amavubi na APR FC yitabye Imana

Uwacu (Uri hagati) yitabye Imana azize uburwayi afite imyaka 37

Umuryango wa Uwacu Jean Bosco wabaye myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, agakinira n’andi makipe atandukanye wemeje ko yitabye Imana kuri uyu wa mbere tariki 19 Mutarama 2026 azize uburwayi.

Uwacu Jean Bosco yitabye Imana afite imyaka 37 y’amavuko azize uburwayi bwakomeye cyane mu Ukwakira 2025 ku buryo bwatumaga atagira n’ikintu abasha kwibuka nk’uko umuryango we wabyemeje.

Uwacu Jean Bosco yakiniye amakipe atandukanye arimo ATRACO yasenyutse, APR FC, Police FC na Etincelles FC yose mu Rwanda.

Nyuma yo guhagarika gukina umupira w’amaguru ntabwo Uwacu yagiye kure yawo kuko yari umutoza w’ungirije mu ikipe ya Sunrise FC y’i Nyagatare kuri ubu ikina ikiciro cya kabiri ndetse yanabaye mu irerero ry’abana rya Dream Team Football Academy hagati ya 2020 na 2022.

Uwacu wavukiye i Rubavu yashyinguwe mu irimbi ryo mu Rugarama i Nyamirambo kuri uyu wa mbere.

Uwacu mu mwambaro wa Police FC
Uwacu mu mwambaro wa APR FC