Umutoza w’ikipe y’igihugu y’amagare yatangaje abakinnyi azifashisha muri Tour of Sharjah

Ikipe izahagararira u Rwanda muri Tour of Sharjah

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’amagare, Sempoma Félix yatangaje abakinnyi 6 azifashasha muri Tour of Sharjah izaba kuva tariki 23 kugeza tariki 27 Mutarama 2026 muri Emirati Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Abakinnyi bazaba bagize ikipe y’u Rwanda ni Manizabayo Eric, Ufitimana Shadrack, Mugisha Moïse, Nsengiyumva Shemu, Niyonkuru Samuel na Nkandebera Eric.

Aba bakinnyi bahagurutse i Kigali berekeza UAE kuri uyu wa kabiri tariki 20 Mutarama 2026 nyuma yo guhabwa ubutumwa n’impanuro na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, FERWACY, Ndayishimiye Samson.

Abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda bahawe ubutumwa na Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye mbere yo guhaguruka i Kigali

Tour of Sharjah izaba ikinwa ku nshuro ya 11 ikazitabirwa n’amakipe y’ibihugu 7 arimo u Rwanda, Emirati Zunze Ubumwe z’Abarabu ari nayo izakira iri rushanwa, Iraq, Bahrain, Morocco, Tunisia na Saudi Arabia.

Andi makipe azitabira harimo ayo ku rwego rwa UCI n’andi makipe asanzwe. Amakipe yo ku rwego rwa UCI ateganyijwe arimo UAE Team Emirates Gen Z, Istanbul Büyükşehir Belediye Spor, Terengganu Cycling Team, Roojai Insurance, Kinan Racing Team, Li Ning Star, Universe Cycling Team, Factor Racing na Óbidos Cycling Team.

Andi makipe ateganyijwe muri Tour of Sharjah arimo Team Haute-Savoie, Abu Dhabi Cycling Club, Shabab Al Ahli, Airwerks Racing Team, Dubai Residence Cycling Club, Dubai Police, Khorfakkan Cycling Club, Al Nasr na Qatar Pro Team.

Iri rushanwa ryitezweho gufasha abakinnyi b’u Rwanda kwitegura neza Tour du Rwanda iteganyijwe hagati ya tariki 22 Gashyantare kugeza tariki 1 Werurwe uyu mwaka.