Umushinga wo gutunganya ibishanga byo muri Kigali ugeze ahashimishije

Umushinga wo gutunganya ibishanga bitanu (5) byo mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ugeze ahashimishije ku buryo ibibura gukorwa aribyo bike ugereranyijwe nibyamaze gutunganywa.

Ibishanga biri gutunganywa mu mujyi wa Kigali ni: Nyabugogo, Gikondo, Rugenge-Rwintare, Muhima na Kibumba, bikaba biri gutunganywa ngo bigarure umwimerere wabyo.

Imirimo yo gutunganya ibi bishanga igeze ku kigero cya 67% mu bijyanye n’imirimo yose iri gukorwa naho imirimo yo guhanga utuyira tw’abanyamaguru igeze kuri 57.1%.

Nyuma ya Nyandungu Eco park ikomeje kwigarurira imitima ya benshi mu rwego rwo kuruhura abantu batwara amagare, Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Rwanda Environment Management Authority (REMA) bakomeje gutunganya ibishanga mu rwego rwo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Muri rusange ibishanga bigira uruhare runini mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, kunagura igishanga bifasha kugarura ibinyabuzima byinshi byari byaracyivuyemo, bitanga amazi meza yo gukoresha mu buzima bwa buri munsi, ibishanga  bigabanya imyuzure kandi bigafasha gukumira isuri, bifasha kandi mu kugenzura imihindagurikire y’ibihe no kurinda ubushyuhe bukabije, ibishanga bisukura amazi yandujwe n’imyanda iva mu ngo n’inganda, bigira uruhare mu kurimbisha igihugu no kurengera ibidukikije, ibishanga bitanga amahirwe yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije, bitanga amahirwe y’imibereho myiza ku baturage binyuze mu buhinzi butangiza ibidukikije bityo gusana ibishanga ni inzira yo gushora mu iterambere rirambye ry’igihugu.

Bijyanye n’uko ibishanga bitunganyijwe ngo bisubizwe umwimerere wabyo bigira umumaro munini nk’uko  Nyandungu Eco park ikomeje kwigarurira imitima ya benshi mu rwego rwo kuruhuka  byagera  kubatwara amagare bikaba akarusho niyo mpamvu kuri ubu igihugu cy’u Rwanda gikomeje kurengera ibidukikije mu buryo butandukanye binyuze mu masezerano asinywa yo kurengera ibidukikije nk’intego ikunze kugarukwaho kandi ifite umumaro ukomeye .