Umupfumu uzwi cyane nka Salongo yatawe muri yombi n’urwego RIB ase azize iki?

798

Amazina ye yiswe n’ababyeyi yitwa Rurangirwa Wilson ariko akaba azwi ku izina nka Salongo, uyu akaba  atuye mu Mudugudu wa Rugarama II mu Kagari ka Nyamata mu Murenge wa Nyamata, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Umupfumu Salongo yatawe muri yombi mu cyumweru gishize tariki 31 Ukwakira 2024, nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Akaba akurikiranweho ibyaha birimo ibyubupfumu, asanzwe abikorera mu Mudugudu wa Mayange mu kagari mu Kagari ka Maranyundo, ahanasanzwe ibyo yakoreshaga birimo impu z’ibisimba, ikindi harimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe hashingiwe ku kuba yarizezaga abantu ko afite imbaraga zidasanzwe zanagaruza ibyibwe.

Dr Murangira B. Thierry umuvugizi wa RIB avuga ko Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo yatawe muri yombi nyuma yo gukorwaho iperereza ku byaha akurikiranyweho birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yagiye aregwa n’abantu batandukanye.

Ati “Yaregwaga n’abantu batandukanye akabizeza ko ari umuvuzi gakondo ufite imbaraga zidasanzwe zo kugaruza ibyibwe ndetse n’ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye.”

uyu Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo akurikiranyweho kandi ibindi byaha birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa n’icyaha cy’iyezandonke.

Dr Murangira mumagambo ye nakababaro yagize Ati “Ikibabaje muri ibi byose, uyu Salongo wasangaga yamamazwa cyane n’imbuga nkoranyambaga nk’umuntu udasanzwe.”

Benshi bakaba baburirwa kwitondera ndetse no kwigengesera mubyo bizera bakamenya neza ko ari iby’ukuri kugirango babashe kuba bamenya ibibafitiye umumaro.