Umunyamakuru wakoreraga RBA Mukamabano Gloria yasezeye 

Mukamabano Gloria wamenyekanye cyane nk’umunyamakuru usoma amakuru kuri Televiziyo y’Igihugu (RTV) yasezeye kuri uyu wa kane tariki 26 Gashyantare 2026.

Mukamabano yaramaze imyaka 9 mu Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) akora nk’umunyamakuru by’umwihariko kuri Televiziyo asoma amakuru no mu biganiro bitandukanye.

N’ubwo amakuru yemeza ko Mukamabano yamaze gusezera kuri RBA gusa ntihamenyekanye indi mirimo agiye kwerekezamo.

Mukamabano yize Itangazamakuru n’Itumanaho (Journalism and Communication) muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) — kuri ubu ni Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda) ishami rya Huye, mbere y’uko atangira umwuga w’itangazamakuru.

Uretse kuba Mukamabano yaramaze imyaka 9 muri RBA, yanakoreye ibindi bitangazamakuru byo mu birimo Radio/TV 10 na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa aho bakoranaga bya hafi atari umukozi uhoraho.

Mukamabano Gloria si umunyamakuru gusa ahubwo ni n’umuhanzi w’umuririmbyi, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo Ubuto bwanjye yakoranye na Fireman.