Umunyamakuru Kassim Yussuf wakunzwe muri Samedi Détente yitabye Imana

470

Umunyamakuru Kassim Yussuf wakunzwe mu kiganiro Samedi Détente cyo kuri Radiyo Rwanda yitabye Imana azize uburwayi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 25 Kanama nibwo hamenyekanye inkuru y’inshamugongo ko Kassim Yussuf yitabye Imana.

Uretse kuba yarazwi mu kiganiro Samedi Détente asusurutsa benshi, Kassim Yussuf yanasomaga amakuru yo mu Gifaransa.

Kassim Yussuf yaramaze igihe kigera ku myak 20 ari mu mwuga w’itangazamakuru.