Kuri uyu wa kane tariki 18 Nzeri 2025 haratangira imikino y’umunsi wa kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2025-26 hakinwa imikino ibiri irimo uhuza Gicumbi FC na APR FC.
Kuri uyu wa kane saa cyenda z’umugoroba, Gorilla FC irakira Mukura VS kuri Kigali Pele Stadium nyuma y’uyu mukino ikipe ya Gicumbi FC iherutse kuzamuka mu cyiciro cya mbere ikine na APR FC saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (18h30).
Gicumbi FC na APR FC zaherukaga guhura tariki 13 Gashyantare 2022 mbere y’uko Gicumbi FC imanuka mu cyiciro cya kabiri, icyo gihe APR FC yari yatsinze ibitego 2-0 byombi bya Byiringiro Lague kuri ubu ukinira Police FC.
Gicumbi iheruka gutsinda APR FC muri 2017, icyo gihe yayitsinze igitego 1-0. Mu yindi mikino irindwi iheruka guhuza aya makipe, APR FC yatsinzemo imikino 5, banganya imikino 2.
Gicumbi FC yatsinzwe umukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona na Bugesera FC igitego 1-0 naho APR FC ifite igikombe cya Shampiyona giheruka ni umukino wa mbere igiye gukina muri Shampiyona y’uyu mwaka.
Imikino ya Shampiyona izakomeza kuri uyu wa gatanu; Rutsiro FC yakira Gasogi United kuri Sitade Umuganda saa cyenda z’umugoroba naho AS Muhanga yakire Kiyovu Sports kuri Sitade y’Akarere ka Muhanga saa cyenda z’umugoroba.
Imikino y’umunsi wa kabiri wa Shampiyona izakomeza ku wa gatandatu hakinwa imikino itatu yose izakinwa saa cyenda z’umugoroba aho ikipe y’Amagaju FC izakira Bugesera FC kuri Sitade Kamena i Huye, Etincelles yakire Marine FC kuri Sitade Umuganda naho Musanze FC yakira AS Kigali kuri Sitade Ubworoherane i Musanze.
Umukino uzasoza indi y’umunsi wa kabiri uzakinwa ku wa kane tariki 2 Ukwakira 2025 ikipe ya Rayon Sports yakira Police FC kuri Kigali Pele Stadium saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.
