Umuhanzikazi uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Ishimwe Vestine uririmbana n’umuvandimwe we Kamikazi Dorcas yagaragaje ko atishimye mu rugo rwe, aca n’amarenga yo gutenguhwa n’umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo bashyingiranwe.
Ibi Vestine yabigaragarije mu butumwa yashyize kuri Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 (Story) mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 18 Ugushyingo 2025.
Muri ubu butumwa yanditse mu cyongereza yagize ati,”Uyu munsi ubuzima ndi kubamo sibwo buzima nahisemo. Ndi kubaho mu bihe bibi kandi ntabikwiye. Ndabizi nakoze amahitamo mabi mu buzima bwange gusa ntakibazo. Hari ubwo Imana ituma ibintu bibaho kugira ngo bitwigishe. Maze kwiga bihagije. Ntamugabo uzongera kumbeshya ngo anyangirize ubuzima.”
Yakomeje agira ati,”Undi mugabo nzahitamo kugumana nawe, nzashaka uko mbanza kumumenya neza, menye umuryango we, menye n’ibindi byose bimwerekeyeho. Ntamuntu uzongera kunshuka.”

Vestine yaseranye mu mategeko n’umunya-Burkina Faso Idrissa muri Mutarama uyu mwaka nyuma y’igihe gito arangije amashuri yisumbuye.
Vestine w’imyaka 21 yashakanye na Idrissa umurusha imyaka iri hejuru ya 15.
Ubukwe bw’aba bombi bwakurikiwe n’ubutumwa bw’abantu benshi bavugaga ko Vestine ashatse akiri muto ariko bagakomoza no ku ntera iri hagati y’imyaka y’aba bombi.
Ibi bibaye mu gihe itsinda rya Vestine na Dorcas ryari rimaze kurangiza icyiciro cya mbere cy’ibitaramo bagomba gukorera muri Canada.
Nk’uko umujyanama wabo Murindahabi Irene yabwiye InyaRwanda, iri tsinda rigiye gufata ikiruhuko gito rigaruke mu Rwanda risohore indirimbo yitwa “Usisite” ubundi rizasubire muri Canada umwaka utaha.



