Umufaransa Gery Celia yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu gusiganwa mu muhanda mu bakobwa batarengeje imyaka 23

Umufaransa (kazi) Gery Celia yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu gusiganwa mu muhanda (Road Race) mu kiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23, yakoresheje amasaha 3, iminota 24 n’amasegonda 26 ku ntera ya kilometero 119.3.

Umunya-Slovakia Chladonova Viktoria yabaye uwa kabiri arushwa amasegonda 2, Umunya-Espagne Blasi Cairol Paula yegukana umwanya wa gatatu arushwa amasegonda 12.

Batatu ba mbere

Abanyarwanda bane basiganwe muri iki kiciro bose ntabwo babashije kurangiza irushanwa. Abanyarwanda basiganwe ni Mwamikazi Jazilla, Ntakirutimana Martha, Nyirarukundo Claudette na Iragena Charlotte.

Kuri uyu wa kane tariki 25 Nzeri wari umunsi wa gatanu wa Shampiyona y’Isi y’Amagare, ukaba uwa mbere wo gusiganwa mu muhanda bitandukanye n’iminsi ine yabanje aho basiganwaga n’ibihe. Ikiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23 nicyo cyabimburiye ibindi ndetse ni ubwa mbere cyari gikinwe.

Abasiganwa bakoresheje umuhanda wa KCC – Gishushu – mu kabuga ka Nyarutarama – Tennis Club – MINAGRI – KABC – Mediheal – Kwa Mignonne Pogacar – KCC, aha bahazengurutse inshuro 8 zihwanye n’ibilometero 119.3.

Abasiganwa batangiye ari 86 gusa bane ntibigeze batangira byatumye abasiganwa batangira ari 82, abasoje irushanwa ni 35, abandi 46 ntibabashije kurangiza irushanwa.

Umunsi wa gatandatu wa Shampiyona y’Isi y’Amagare urakinwa kuri uyu wa gatanu tariki 26 Nzeri 2025, harasiganwa abo mu kiciro cy’ingimbi ziri munsi y’imyaka 19 bazasiganwa ku ntera ya kilometero 119.3 n’abahungu bari munsi y’imyaka 23 barasiganwa ku ntera ya kilometero 164.6.

Abanyarwanda bazahatana mu kiciro cy’abari munsi y’imyaka 19 ni Ntiranganya Moise na Nkurikiyinka Jackson naho abazahatana mu kiciro cy’abari munsi y’imyaka 23 ni Niyonkuru Samuel, Ruhumuriza Aime, Tuyizere Etienne na Ufitimana Shadrack.

Abari munsi y’imyaka 19 bazatangira saa mbiri za mu gitondo naho abari munsi y’imyaka 23 bahaguruke saa sita z’amanywa.