Leta ya Uganda yahakanye ibyo kugirana amasezerano na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yo kwakira abimukira bavuye muri iki gihugu baba barakinjiyemo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Okello Oryem, yahakanye aya makuru ndetse aganira na Reuters avuga ko Uganda idafite ubushobozi bwo kwakira abo bimukira.
Ibi bije nyuma y’aho igitangazamakuru mpuzamahanga CBS gishyize hanze inyandiko zigaragaza ko Leta Zunze z’Amerika zagiranye amasezerano n’ibihugu birimo Uganda na Honduras yo kuba yakohereza muri ibi bihugu bamwe mu bimukira baba barayinjiyemo binyuranyije n’amategeko.
Izi nyandiko zivuga ko Uganda yagombaga kwakira abimukira baturutse muri Afurika na Aziya naho Honduras ikakira abimukira baturuka mu bihugu bikoresha ururimi rw’iki-Espagnol.
Kugeza ubu ibihugu birimo u Rwanda, Sudani y’Epfo na Eswatini byo muri Afurika byamaze kugera ku bw’umvikane na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri aya masezerano yo kwakira abimukira.
U Rwanda rukaba rwaremeye kwakira abimukira bagera kuri 250.