Tennis: u Rwanda rwisanze mu itsinda A muri Davis Cup

225
Ikipe y'u Rwanda

Ikipe y’u Rwanda ya tennis yisanze mu itsinda A hamwe na Lesotho na Mauritania mu mikino y’Itsinda rya V (gatanu) muri Davis Cup ku mugabane w’Afurika.

Mu mikino y’itsinda rya IV yabereye i Luanda muri Angola muri Kamena 2024 nibwo u Rwanda rwamanutse mu itsinda rya V nyuma yo kurangiza ari urwa nyuma mu itsinda B ndetse rugatsindwa na Angola mu mukino wa kamarampaka, icyo gihe rwamanukanye na Cameroon.

Kuva kuri uyu wa gatatu tariki 23 Nyakanga 2025 nibwo hatangira imikino y’itsinda rya V igiye kubera i Gaborone muri Botswana, izasozwa tariki 26 Nyakanga 2025.

Kuri uyu wa kabiri nibwo habaye tombola y’amatsinda y’uko amakipe y’ibihugu 15 yitabiriye imikino y’iri tsinda rya V muri Afurika muri Davis Cup.

Itsinda rya mbere ryagiyemo u Rwanda, Lesotho na Maurtania naho mu itsinda rya kabiri hajyamo Cameroon, Madagascar, Sudan na Seychelles.

Mu itsinda rya gatatu hagiyemo Botswana, Ethiopia, Congo na Libya naho mu itsinda rya kane hajyamo Mozambique, Tanzania, Uganda na Djibouti.

Amakipe abiri ya mbere niyo azabona itike yo kujya mu itsinda rya IV muri Afurika.

Ikipe y’u Rwanda igizwe na Niyigena Etienne ari nawe wenyine wakinnye imikino ya Davis Cup y’ubushize, Ishimwe Claude, Manzi David na Kapiteni Habiyambere Dieudonne.

Ikipe y’u Rwanda