Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zambitswe imidali y’ishimwe mu muhango wabaye kuri uyu wa gatatu tariki 22 Ukwakira 2025 mu kigo cya gisirikare giherereye Durupi, mu nkengero z’umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo Juba.
Izi ngabo z’u Rwanda zambitswe imidari y’ishimwe y’Umuranyo w’Abibumbye zishimirwa ibikorwa by’indashyikirwa zikora muri Sudani y’Epfo mu butumwa zifite bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu kimaze igihe mu ntambara.
Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, Col Leodomir Uwizeyimana yashimiye Ingabo z’ibindi bihugu, abaturage ba Sudani y’Epfo n’abandi bafatanyabikorwa ubufatanye bagaragarije Ingabo z’u Rwanda bwatumye zibasha kuzuza neza inshingano zazo.
Col Uwizeyimana yaboneyeho no gushimira ingabo z’u Rwanda ku bunyamwuga, umurava n’ubwitange zagaragaje mu gihe cyose zimaze muri ubu butumwa ndetse yemeza ko izi ngabo zizakomeza gushyira mu bikorwa inshingano zifite, zirinda umutekano w’abasiviri n’ibyabo nk’uko bisabwa n’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Loni muri Sudani y’Epfo, Lt Gen Mohan Subramanian yashimye Ingabo z’u Rwanda ku bw’ubunyamwuga, ubwitange n’imikorere myiza zigaragaza, anibutsa ko u Rwanda ruza mu bihugu bitanu bya mbere ku isi bitanga ingabo nyinshi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.