Shampiyona y’Isi y’Amagare: Umunyasuwede Jakob Söderqvist yegukanye umudari wa zahabu muri ITT mu batarengeje imyaka 23

17

Umunyasuwede (Sweden) w’imyaka 22 y’amavuko Jakob Söderqvist yatwaye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu kiciro cy’abahungu batarengeje imyaka 23 mu gusiganwa n’ibihe (Individual Time Trial-ITT) akoresheje iminota 38 n’amasegonda 24.43 ku ntera ya kilometero 31.2, ubushize muri Shampiyona y’Isi yari yabaye uwa kabiri.

Nate Pringle ukomoka muri New Zealand yabaye uwa kabiri arushwa umunota umwe n’amasegonda 3.96, akurikirwa n’Umufaransa Decomble Maxime warushijwe umunota 1 n’amasegonda 4.13 n’uwabaye uwa mbere.

Batatu ba mbere mu bahungu batarengeje imyaka 23

Ikiciro cy’abahungu mu batarengeje imyaka 23 cyakinnye nyuma y’ikiciro cy’abakobwa mu batarengeje imyaka 23, umunyarwanda Tuyizere Etienne niwe wabimburiye abandi gutsimbura, yahagurutse saa 13:50.

Tuyizere Etienne yarangirije ku mwanya wa 30 akoresheje iminota 43 n’amasegonda 15.35, yarushijwe iminota 5 n’amasegonda 12.08 aho yari ku muvuduko wa kilometero 43.277 ku isaha.

Undi munyarwanda wahatanye muri iki kiciro ni Niyonkuru Samuel ari nawe waje hafi, yarangirije ku mwanya wa 28 arushwa iminota 4 n’amasegonda 50.92.

Abarangije irushanwa muri rusange ni 60 naho umubiligi Widar Jarno ntabwo yigeze atangira irushanwa.

Shampiyona y’Isi y’Amagare irakomeza kuri uyu wa kabiri tariki 23 Nzeri 2025 hakinwa umunsi wa gatatu muri Individual Time Trial mu ngimbi n’abangavu mu batarengeje imyaka 19.

Ikiciro cy’abangavu nicyo kizatangira basiganwa ku ntera ya kilometero 18.3, uzabimburira abandi gutsimbura ni umunyarwandakazi Masengesho Yvonne uzahaguruka saa 11.06.

Undi munyarwandakazi uzahatana muri iki kiciro ni Uwiringiyimana Liliane, abazahatana muri rusange ni 47.

Nyuma y’abangavu hazakurikiraho ingimbi zizatsimbura saa 13:54 zibimburiwe n’umunyarwanda Byusa Pacifique, undi munyarwanda uzahatana muri iki kiciro ni Ishimwe Brian uzahaguruka saa 14:48.

Abazahatana muri iki kiciro ni 85 muri rusange, bazasiganwa ku ntera ya kilometero ya kilometero 22.6.

Umuhanda uzakoreshwa kuri uyu wa kabiri ni: BK Arena – Kimironko (Simba Super Market) – Prince House – Sonatube – Nyanza – Kugaruka Sonatube – Rwandex – Kanogo – Mediheal – Ku Muvunyi – KCC.