Umuholandi Mouris Michiel yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu gusiganwa n’ibihe (Individual Time Trial) mu kiciro cy’ingimbi zitarenge imyaka 19, yakoresheje iminota 29 n’amasegonda 07.61 ku ntera ya kilometero 22.6.
Uwabaye uwa kabiri ni Umunyamerika Barry Ashlin warushijwe amasegonda 6.84 naho Umubiligi Van Kerckhove Seff yaje ku mwanya wa gatatu arushwa amasegonda 8.58.
Umunyarwanda waje hafi ni Byusa Pacifique wanabimburiye abandi guhaguruka saa 13:54, yasoreje ku mwanya 53 arushwa iminota 5 n’amasegonda 27.36.

Undi munyarwanda wahatanye muri iki kiciro ni Ishimwe Brian wasoreje ku mwanya wa 55 akoresheje iminoya 34 n’amasegonda 59.77, yarushijwe iminota 5 n’amasegonda 52.16 n’uwabaye uwa mbere.
Abasiganwe muri rusange ni 85, bose babashije gusoza irushanwa kuri uyu wa kabiri tariki 23 Nzeri 2025, ukaba umunsi wa gatatu wa Shampiyona y’Isi y’Amagare.
Kuri uyu wa gatatu tariki 24 Nzeri 2025 uraba ari umunsi wa kane wa Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali, harakinwa ikiciro kizwi nka Team Time Trial Mixed Relay.
Muri iki kiciro bakina basiganwa n’ibihe ariko none nk’ikipe aho kuba nk’umukinnyi ku giti cye.
Ikipe iba igizwe n’abakinnyi batandatu (6) barimo abagabo batatu (3) n’abagore batatu (3), bazasiganwa ku ntera ya kilometero 41.8.
Abagabo nibo babanza kugenda ari batatu hanyuma umugabo wa kabiri akirenga umurongo wo gusorezaho, umugore wa mbere nawe ahita ahaguruka hanyuma bakabara ibihe nyuma y’uko umugore wa kabiri ageze ku murongo wo gusorezaho.
Abagabo bagenda ibirometero bingana n’iby’abagore ndetse iki ni ikiciro cyashyizweho mu rwego rwo kugaragaza uburinganire n’ubwuzuzanye mu mikino hagati y’abagabo n’abagore.
Amakipe azakina muri iki kiciro ni 15 harimo n’ikipe y’u Rwanda izaba igizwe n’abagabo barimo Byukusenge Patrick, Nkundabera Eric na Uwiduhaye Mike n’abagore batatu aribo Ingabire Diane, Nirere Xaveline na Nyirarukundo Claudette.
Ikipe izabimburira izindi guhaguruka ni ikipe ya Benin izahaguruka saa 13:45, ikipe y’u Rwanda izahaguruka ari iya kane saa 13:57.
Umuhanda uzifashishwa ni ukuva KCC – Gishushu – Chez Lando – Prince House – Sonatube – Nyanza – Kugaruka Sonatube – Rwandex – Kanogo – Mediheal – Women Foundation Ministries (Kwa Mignone) – Ku Muvunyi – KCC ndetse n’umuhanda KCC – Gishushu – MTN Mu kabuga ka Nyarutarama Kuzenguruka Golf – SOS – MINAGRI – KABC – RIB – Mediheal – Women Foundation Ministries (Kwa Mignone) – Ku Muvunyi – KCC.