Umubiligi Remco Evenepoel w’imyaka yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 mu gusiganwa n’ibihe (Individual Time Trial) nyuma yo gukorera ibya mfura mbi Tadej Pogačar akamufata ku gasozi ko kwa Mignone ndetse akanamusiga.
Evenepoel yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare akoresheje iminota 49 n’amasegonda 46.3 ku ntera ya kilometero 40.6.
Umunya-Australia Vine Jay yabaye uwa kabiri arushwa umunota 1 n’amasegonda 14.8 naho Umubiligi van Wilder Ilan aba uwa gatatu arushwa iminota 2 n’amasegonda 36.7.
Ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya Evenepoel atwara Shampiyona y’Isi muri ITT kuko aheruka kuyitwara muri 2023 na 2024.
Tadej Pogačar usanzwe ari uwa mbere ku isi mu mukino w’amagare yarangirije ku mwanya wa kane arushwa iminota 2 n’amasegonda 37.73.
Umunyarwanda Nsengiyumva Shemu wabimburiye abandi guhaguruka yabaye uwa 25 akoresheje iminota 56 n’amasegonda 41.13 naho Mugisha Moise yabaye uwa 31 akoresheje iminota 58 n’amasegonda 40.67.
Abasiganwa muri rusange bari 55, harimo abanyarwanda babiri, abarangije isiganwa ni 54 kuko umunya-Sierra Leone, Koroma Mustapha yakoze impanuka agitsimbura muri Bk Arena bituma atarushanwa.
Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali ku nshuro ya mbere irakomeza kuri uyu wa mbere hasiganwa abatarengeje imyaka 23 mu bakobwa n’abahungu.
Abakobwa nibo bazatangira umunsi babimburiwe na Nyirarukundo Claudette uzahaguruka saa 10:53, bazasiganwa ku ntera ya kilometero 22.6. Abazasiganwa muri rusange ni 49 harimo abanyarwanda babiri.
Abahungu bazatangira saa 13:50 babimburiwe n’umunyarwanda Tuyizere Etienne, bazasiganwa ku ntera ya kilometero 31.2. Abasiganwa muri rusange ni 61 harimo abanyarwanda babiri.