Ikipe y’igihugu ya Australia yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya kabiri yikurikiranya mu gusiganwa n’ibihe ariko nk’ikipe (Team Time Trial Mixed Relay), yakoresheje iminota 54 n’amasegonda 30.47 ku ntera ya kilometero 41.8.
Ikipe yabaye iya kabiri ni ikipe y’Ubufaransa yarushijwe amasegonda 5.24, ikipe y’Ubusuwisi (Switzerland) yaje ku mwanya wa gatatu irushwa amasegonda 10.


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaje ku mwanya wa 11 mu makipe 15 irushwa iminota 8 n’amasegonda 38.5.

Team Time Trial Mixed Relay ni kimwe mu bice bikinwa muri Shampiyona y’Isi y’Amagare kihariye kuko abagabo n’abagore bakinira hamwe muri iki kiciro.
Ikipe iba igizwe n’abakinnyi batandatu (6) harimo abagabo batatu (3) n’abagore batatu (3) kandi bose batwara ibirometero bingana.
Ikipe y’abagabo batatu niyo ibanza guhaguruka kandi bose uko ari batatu bahagurukira rimwe, mu kugera ku murongo babara ibihe ikipe yakoresheje bagendeye ku mugabo wageze ku murongo wo gusoza bwa kabiri.
Umugabo wa kabiri agikandagira mu murongo wo gusoza, ubwo ikipe ya batatu y’abagore nayo igomba guhita ihaguruka, bakabara ibihe byayo bagendeye ku mugore wahageze bwa kabiri.
Iyo ikipe y’abagore irangije, bateranya ibihe yakoresheje n’ibihe abagabo bakoresheje ubundi ikipe itsinda ikaba iyakoresheje igihe gito.
Kuri uyu wa gatatu tariki 24 Nzeri ubwo hakinwaga umunsi wa kane wa Shampiyona y’Isi y’Amagare muri Team Time Trial Mixed Relay, abasiganwa bahagurukiraga kuri KCC, bakanyura Chez Lando – Prince House – Sonatube – Nyanza – Kugaruka Sonatube – Rwandex – Kanogo – Mediheal – Kwa Mignone – bagasoreza kuri Kigali Convention Centre.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yarigizwe na Byukusenge Patrick, Nkundabera Eric uzwi nka Buravan na Uwiduhaye Mike mu bagabo naho mu bagore yari Ingabire Diane, Nirere Xaveline na Nyirarukundo Claudette.
Abagabo nibo babanje guhagaruka, batangiye kuzamuka i Nyanza nibwo Uwiduhaye Mike yasigaye maze Byukusenge na Nkundabera bakomeza ari babiri kugeza barangije isiganwa bakoresheje iminota 29 n’amasegonda 21.21.

Bagiye kugera ku murongo ubona ko Byukusenge yaragifite imbaraga ndetse byabaye ngombwa ko arindira Nkundabera kugira ngo babashe kurangizanya cyane ko kurangiza uri umukinnyi umwe ntacyo biba bivuze mu gihe uwa kabiri atararenga umurongo.
Aba bombi bakimara kuhagera abagore nabo bahise bahaguruka, bataragera kure nibwo Ingabire Diane yahise asigara, yasigaye bagitangira gukata kuri Prince House bituma Nirere na Nyirarukundo bijyana kugeza bageze ku murongo wo gusoza.
Ibihe by’ikipe y’igihugu y’u Rwanda uteranyije iby’abagabo n’abagore bakoresheje isaha 1, iminota 3 n’amasegonda 08.97.
Team Time Trial Mixed Relay yatangiye gukinwa muri Shampiyona y’Isi y’Amagare muri 2019. Kugeza ubu, ikipe y’igihugu ya Australia yarifite umudari wa zahabu muri Shampiyona iheruka yahise inganya imidari ya zahabu n’Ubusuwisi nabwo bwatwaye iki kiciro inshuro ebyiri zikurikiranya, muri 2022 muri Australia no muri 2023 muri Scotland.
Team Time Trial Mixed Relay yashyize akadomo mu gusiganwa n’ibihe muri Shampiyona y’Isi y’Amagare, guhera kuri uyu wa kane baratangira gusiganwa mu kivunge (road race), haratangira abakobwa bari munsi y’imyaka 23, bazahaguruka saa 13:05 basiganwe ku ntera ya kilometero 119.3.