Rwanda Cup: REG W BBC yandagaje APR W BBC ku mukino wa nyuma

41
REG W BBC yegukanye Rwanda Cup 2025 itsinze APR W BBC ku mukino wa nyuma

Ikipe ya REG W BBC yatsinze APR W BBC ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup amanota 79-52 bituma yegukana iki gikombe cyakinwaga ku nshuro yacyo ya kabiri.

Kuri uyu wa gatatu saa tatu zijoro muri Petit Stade i Remera nibwo haberaga umukino wa nyuma wa Rwanda Cup wahuzaga APR W BB na REG W BB.

APR W BBC y’umutoza Mushumba Charles yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze The Hoops naho REG W BBC y’umutoza Julian Martinez Alman yari yahageze nyuma yo gukuramo AZOMCO W BBC.

REG W BBC yatangiye neza ndetse ikoza imitwe y’intoki ku gikombe nyuma yo kurangiza agace ka mbere iyoboye umukino n’amanota 47-19, ikinyuranyo cy’amanota 28.

Mu tundi duce tw’umukino twari dusigaye, APR ntiyabaye nziza ku buryo yari gukuramo aya manota yose, umukino warangiye REG yari hejuru cyane muri uyu mukino ibifashijwemo n’abarimo Akon Rose Paul, Byukusenge Gloriose na Maiga Kadidia batsinze amanota 37 bose hamwe ibonye intsinzi y’amanota 79-52.

REG yari nziza mu kubyaza umusaruro turnovers za APR ku buryo yazikuyemo amanota 25.

Iki gikombe ni icya kabiri ikipe ya REG itwaye muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo gutwara Shampiyona mu mpera z’icyumweru gishize, Shampiyona yayitwaye itsinze Kepler W BBC ku mukino wa nyuma bisabye umukino wa karindwi.

Rwanda Cup ni igikombe cyakinwaga ku nshuro ya kabiri, umwaka ushize cyari cyegukanywe na APR W BBC itsinze REG W BBC ku mukino wa nyuma.