Rutsiro: Drone ya RDF yakomerekeje abanyeshuri batatu

11

Akadege gato kitwara kazwi mu ndimi z’amahanga nka drone k’Ingabo z’u Rwanda, RDF, kakomerekeje abanyeshuri batatu (3) bavaga ku ishuri nyuma yo gukora impanuka mu karere ka Rutsiro kuri uyu wa kabiri tariki 17 Nzeri 2025.

Aya makuru yahamijwe na RDF mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X aho ryagiraga riti,”Uyu munsi ku isaha ya saa saba na mirongo ine za ku manywa (13:40) drone nto itagira abapilote y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ubwo yakoreshwaga mu myitozo yataye inzira kubera ikirere kitari kimeze neza hanyuma ikorera impanuka mu karere ka Rutsiro.”

Ubu butumwa bukomeza bugira buti,”Muri iyi mpanuka, iyi drone yakomerekeje abanyeshuri batatu bari bavuye ku ishuri bataha mu rugo. Babiri barimo kuvurirwa ku kigo Nderabuzima cya Kivumu, naho uwa gatatu yajyanwe kuvurirwa ku Bitaro bya Murunda.

Ingabo z’u Rwanda zirihanganisha imiryango y’aba bana bakomeretse ndetse zibabajwe n’ibibazo batewe n’iyi mpanuka.

Ubu butumwa busoza bugira buti,”RDF kandi irimo gufatanya n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze hamwe n’abaganga kugira ngo abana bagize ikibazo bahabwe ubuvuzi bukwiye.

RDF kandi iratanga ubufasha bukenewe haba ku bana no ku miryango yabo.”

Ubutumwa RDF yashyize ku rubuga rwa X