Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwavuguruye ibiciro by’amashanyarazi, biriyongera kuri bamwe hagamijwe kujyanisha ikiguzi cyayo n’ibiyagendaho ndetse no guhuza isoko ry’abayakenera bakomeje kwiyongera.
Ibiciro by’amashanyarazi byaherukaga kuvugururwa muri 2020.
Hashingiwe ku Itegeko Itegeko NÂş09/2013 ryo ku wa 01 Werurwe 2013 rishyiraho RURA, hashyizweho ibiciro bishya by’umuriro w’amshanyarazi mu Rwanda bizatangira gukurikizwa kuva tariki 1 Ukwakira (10) 2025.
Ibiciro by’amashanyarazi byagiye bivugururwa hagendewe ku byiciro bitandukanye by’uburyo umuriro ukoreshwa guhera ku ngo zituwe zidakenera umuriro mwinshi cyane kugeza ku nganda nini zikoresha muriro mwinshi.
Hagendewe kuri ibi byiciro nko mu rwego rwo gushyigikira ikoreshwa ry’amashanyarazi mu ngo ku rwego rw’ibanze no kugeza amashanyarazi kuri bose, icyiciro cya mbere cy’ingo, cyavanwe kuri 15 kWh gishyirwa kuri 20 kWh, kandi igiciro gisanzweho nticyahindutse.
Mu rwego rwo korohereza ibigo byita ku mibereho myiza y’abaturage no kubyongerera ubushobozi, amashuri, ibitaro n’amavuriro byashyiriweho igiciro cyihariye cyorohereza imikorere yabyo.
Amashanyarazi akoreshwa mu nganda akomeje kugenerwa ibiciro byo hasi, kandi hakaba hari na gahunda ishyiraho agahimbazamusyi ku bantu bakora akazi kabo mu masaha amashanyarazi akoreshwamo n’abantu bake (off-peak hours).
Iyi gahunda nshya y’ibiciro ishyigikira ishoramari mu bikorwa remezo bibungabunga ibidukikije, harimo na sitasiyo zo kongera amashanyarazi mu binyabiziga byikorera (e-mobility), byose bijyanye n’intego z’Igihugu zo kubungabunga imihindagurikire y’ikirere n’ubukungu.
