Richard Nick Ngendahayo yageze i Kigali aho azakorera igitaramo

Umuhanze wamamaye mu ndirimo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 3 Ugushyingo 2025 aho azakorera igitaramo mu mpera z’uku kwezi.

Richard Nick Ngendahayo yageze i Kigali aho yitegura gukorera igitaramo muri BK Arena yise Niwe Healing Concert kizaba tariki 29 Ugushyingo 2025 nyuma yo kwimurwa kuko ubundi cyari kuba muri Kanama 2025.

Ni ubwa mbere Richard Nick Ngendahayo ageze i Kigali nyuma y’imyaka 15 yaramaze aba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Richard Nick Ngendahayo wakunzwe by’umwihariko kuva mu binyacumi bibiri bitambutse yamenyekanye mu ndirimo ‘Niwe’, ‘Ntwari batinya’, ‘sumuhemu’, ‘Ijwi rinyongorera’, ‘Cyubahiro’ n’izindi.

Ubwo Richard Nick Ngendahayo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yakiriwe n’imbaga y’abanyamakuru ndetse n’abandi bahanzi basanzwe bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo Gaby Kamanzi na Aline Gahongayire.

Aline Gahongayire yakiriye Richard Nick Ngendahayo

Gaby Kamanzi yari mu bakiriye Richard Nick Ngendahayo