REG VC yegukanye irushanwa rya Memorial Kayumba 2026

Ikipe ya REG VC yegukanye igikombe cya volleyball itsinze Gisagara VC amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel ritegurwa na Groupe Scolaire Officiel de Butare.

Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa gatandatu tariki 7 no ku cyumweru tariki 8 Werurwe 2026 hakinwaga irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wayoboye Groupe Scolaire Officiel de Butare Indatwa n’Inkesha School kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugeza muri 2009 yitaba Imana.

Imikino ya volleyball, koga (Swimming), amagare (Cycling) n’igisoro niyo mikino yakinwe mu irushanwa rya Memorial Kayumba ryakinwaga ku nshuro ya 16 kuva ryategurwa bwa mbere muri 2010.

Muri volleyball amakipe yitabiriye mu byiciro 5 birimo ikiciro cya mbere, ikiciro cya kabiri, ikiciro cy’amashuri makuru, ikiciro cy’abakanyujijeho n’ikiciro rusange. Hitabiriye abagabo gusa kuko mu bagore ntamakipe yabashije kwitabira.

Mu kiciro cya mbere hitabiriye amakipe 5 yaganyijwe mu matsinda abiri, itsinda rya mbere ryarimo Kepler VC na Gisagara VC naho itsinda rya kabiri ririmo REG VC, KVC na EAUR VC. Imikino yose yakiniwe mu nzu y’imikino, gymnasium ya Gisagara.

Mu itsinda rya mbere Gisagara VC yatsinze Kepler VC amaseti 3-1 bituma izamuka ari iya mbere naho Kepler VC itari yazanye benshi mu bakinnyi bayo b’inkingi za mwamba izamuka ari iya kabiri.

Mu itsinda rya kabiri byaragoranye cyane kuko REG yatsinze KVC amaseti 3-2, KVC nayo itsinda EAUR amaseti 3-2, naho EAUR nayo itsinda REG amaseti 3-2.

Aya makipe uko ari atatu yose yanganyaga amanota, intsinzi, ndetse n’ikinyuranyo cy’amaseti. Ibi byatumye hiyambazwa kubara amanota (Points ratio) kugira ngo haboneke uko akurikirana.

REG VC yahise izamuka ari iya mbere kubera points ratio (Gufata amanota yatsinze yose, ukabanya amanota yatsinzwe yose), yari ifite points ratio ya 1.04, EAUR VC iba iya kabiri na points ratio ya 0.99 naho KVC iba iya gatatu ndetse ihita isezererwa na points ratio ya 0.968. Iyi mikino yose yabaye ku wa gatandatu.

Ku cyumweru nibwo hakinwe imikino ya 1/2 yasize Gisagara itsinze EAUR amaseti 3-0 na REG itsinze Kepler amaseti 3-0, Gisagara na REG zigera ku mukino wa nyuma gutyo wabereye muri Groupe Scolaire Officiel de Butare.

Mu guhatanira umwanya wa gatatu Kepler yatsinzwe na EAUR amaseti 3-0 naho ku mukino wa nyuma REG itsinda Gisagara amaseti 3-1 (25-14, 25-20, 24-26, 25-21) ihita yegukana igikombe gutyo.

REG VC ya mbere yahembwe miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda iherekejwe n’igikombe na mudasobwa, Gisagara VC yarifite igikombe giheruka ihembwa ibihumbi 700 nk’ikipe ya kabiri naho EAUR ya gatatu ihembwa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

REG VC yashyikirijwe igikombe cyayo n’umuyobozi w’akarere ka Huye, Sebutege Ange wari mu bitabiriye iri rushanwa rya Memorial Kayumba.

REG VC yashyikirijwe igikombe na Mayor w’akarere ka Huye, Sebutege Ange

Gisubizo Merci ukinira REG VC niwe wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa.

Gisubizo Merci yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa

Mu kiciro cya kabiri, Kinyinya yegukanye igikombe itsinze UR Huye ku mukino wa nyuma amaseti 3-0, naho Win Star yegukana umwanya wa gatatu itsinze UR Busogo amaseti 3-2.

Kinyinya yegukanye igikombe

Ikipe ya mbere yahembwe ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda, iya kabiri ihembwa ibihumbi 400 naho iya gatatu ihembwa ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda.

Dushimurukundo Pacifique ukinira UR Huye niwe wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa.

Dushimurukundo Pacifique ukinira UR Huye niwe wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa

Mu kiciro cy’amashuri makuru, amakipe ya Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare na Gisagara VA yaraherutse gukina umukino wa nyuma w’imikino ya kamarampaka muri Shampiyona yombi ntabwo yabashije kugera ku mukino wa nyuma.

Aya makipe yombi yasezerewe n’Umutara Polytechnique Nyagatare Gakoni (UPN Gakoni), Gisagara VA yaviriyemo muri 1/4 naho Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare iviramo muri 1/2 itsinzwe amaseti 3-2.

Ku mukino wa nyuma, UPN Gakoni yegukanye igikombe itsinze Nyanza TSS amaseti 3-1 (25-12, 28-26, 16-25, 25-16), naho umwanya wa gatatu wegukanwe na Groupe Scolaire Officiel de Butare itsinze Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare amaseti 3-0.

UPN Gakoni yegukanye igikombe

Ikipe ya mbere yahembwe ibihumbi 500, ihabwa igikombe ndetse na mudasobwa, iya kabiri ihembwa ibihumbi 400 naho iya gatatu ihembwa ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda.

Irakoze Cedrick ukinira UPN Gakoni niwe wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa.

Irakoze Cedrick ukinira UPN Gakoni niwe wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa

Mu kiciro cy’abakanyujijeho, ikipe ya Kinyinya Amateur VC yegukanye igikombe itsinze Umucyo amaseti 3-0 (25-21, 25-17, 25-15), ku mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu ikipe y’Indatwa yarigizwe n’abakinnyi bize muri Groupe Scolaire Officiel de Butare yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Rusizi amaseti 3-0.

Kinyinya Amateur VC yegukanye igikombe mu bakanyujijeho

Ikipe ya mbere yahembwe ibihumbi 500, iya kabiri ihembwa ibihumbi 400 naho iya gatatu ihembwa ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda.

Habonimana Charles ukinira Kinyinya niwe wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa.

Habonimana Charles (Uri hagati) ukinira Kinyinya niwe wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa

Mu kiciro rusange (Tronc-commun), ikipe ya Regina Pacis yegukanye igikombe itsinze Groupe Scolaire Officiel de Butare amaseti 3-2, umwanya wa gatatu wegukanwe na Nyaruguru itsinze Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare amaseti 3-0.

Regina Pacis yegukanye igikombe mu kiciro rusange

Ikipe ya mbere yahembwe ibihumbi 200, iya kabiri ihembwa ibihumbi 150 naho iya gatatu ihembwa ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

Isingizwe Hirwa Charite ukinira Regina Pacis niwe wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa.

Isingizwe Hirwa Charite (Uri hagati) ukinira Regina Pacis niwe wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa

Mu yindi mikino, Butware Bob yabaye uwa mbere mu magare mu kiciro cy’abahungu akoresheje iminota 16 n’amasegonda 36 ku ntera ya kilometero 8.3, Rukundo Jean Aime yabaye uwa kabiri naho Kirenga Danny aba uwa gatatu.

Mu kiciro cy’abakobwa, Ineza Butera Kevine yabaye uwa mbere akoresheje iminota 24 n’amasegonda 34 naho Kirezi Sandra aba uwa kabiri akoresheje iminota 24 n’amasegonda 52 ku ntera ya kilometero 8.3.

Mu koga, aboga bahatanye mu byiciro bibiri birimo breast stroke na freestyle ku ntera ya metero 50.

Muri breast stroke mu kiciro cy’abahungu, Nyumvayire Eddy yahigitse abandi akoresheje amasegonda 46, akurikirwa na Nkusi Yvan naho Murenzi Mugisha Stephana aba uwa gatatu, aba bose biga muri Groupe Scolaire Officiel de Butare.

Mu kiciro cy’abakobwa, Nyiramugisha Vanessa wo muri GS Butare Catholic yahigitse abandi akoresheje amasegonda 57, akurikirwa na America Ester Priscilla wo muri Mubiligi TSS naho Uwase Princesse wo muri Groupe Scolaire Officiel de Butare aba uwa gatatu.

Mu koga muri freestyle, Nkusi Yvan yahigitse abandi mu kiciro cy’abahungu akoresheje amasegonda 40, akurikirwa na Murenzi Mugisha Stephana naho Nyumbayire Eddy aba uwa gatatu, aba bose biga muri Groupe Scolaire Officiel de Butare.

Mu kiciro cy’abakobwa, Nyiramugisha Vanessa yongeye guhiga abandi akoresheje amasegonda 52, akurikirwa na America Uwase Priscilla naho Uwase Vanessa  wo muri Groupe Scolaire Officiel de Butare aba uwa gatatu.

Mu mukino w’igisoro warukinwe bwa mbere muri Memorial Kayumba, Ntawangwanabose Thomas Damascene yahize abandi ahembwa igikombe n’ibahasha y’amafaranga 100 by’amanyarwanda, akurikirwa na Mbonigaba Julie naho Kamuhanda Jean Pierre yegukana umwanya wa gatatu.

Memorial Kayumba ni irushanwa ngarukamwaka ritegurwa na Groupe Scolaire Officiel de Butare (Indatwa n’Inkesha School) mu rwego rwo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wabaye umuyobozi w’iki kigo kuva mu 1994 kugeza muri 2009. Muri 2010 nibwo iri rushanwa ryatangiye gukinwa.